AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Guverineri Gasana yasabye abikorera muri Nyagatare kuhateza imbere bubakiye ku mwihariko uhari

Yanditswe May, 04 2021 15:19 PM | 32,725 Views



Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabye abikorera bo mu karere ka Nyagatare gukoresha amahirwe bafite bakagateza imbere bubakira ku mwihariko uhari.

Ibi bikubiye mu mpanuro  yabageneye mu nama yabahuje igamije  ku guteza imbere ubucuruzi muri aka karere.

Abikorera bo mu karere ka Nyagatare nabo bavuze  ko bagiye gushyira ingufu mu gukorera hamwe,  kuko usanga hari abikorera benshi bakiri ba nyamwigendaho bigatuma iterambere ryifuzwa ritagerwaho uko bikwiye.

Guhanahana amakuru ku mahirwe ari mu karere ka Nyagatare ndetse n’ingamba zihari kugirango ayo mahirwe ashobore kubyazwa umusaruro, iyi niyo mpamvu yatumye Guverineri Emmanuel Gasana n’abikorera bo mu karere ka Nyagatare n’izindi nzego zirebwa n’iterambere ry’aka karere bahura, kugirango bungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo.

Guverineri Gasana avuga ko “Hari amahirwe ari muri aka karere menshi, abikorera bagomba kuyubakiraho bakagateza imbere.”

Yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere ka Nyagatare arimo ubuhinzi n'ubworozi, imiterere y'Akarere n'ibikorwaremezo biri gushyirwa muri aka karere.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, Robert Bapfakurera, na we ashingiye ku bunararibonye bw’abandi bikorera mu tundi duce tw’u Rwanda, agira inama abikorera bo mukarere ka Nyagatare gushyira imbere gukorera hamwe, bagahuza imbaraga  kugirango bashobore kugera ku mishinga minini yababayarira inyungu.

Bimwe mu byo aba bacuruzi beretswe, harimo umushinga wa Gabiro Agri-business Hub, bagaragarijwe ko ari amahirwe awurimo, basabwa kuwushoramo imari.

Bimwe mu bibazo byihutirwa byabangamiraga imikorere y’abikorera, bijyanye n’isoko  ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuyobozi bwavuze ko bugiye kubafasha bashakirwa isoko mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Guverineri Gasana avuga ko aborozi baberewemo ibirarane  by’amafaranga y’amata  yagemuwe ku makusanyirizo y’amata, nabo mu gihe cya vuba bagiye kwishyurwa.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/eb3sfBBiL8o" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Kanyumba Beata




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage