Yanditswe Jul, 24 2021 18:42 PM | 18,366 Views
Ubuyobozi
bw’Intara y’Uburasirazuba n’ubw’Intara y’Amajyaruguru bwiyemeje kujya buhura
kenshi bukanakorera hamwe mu gukomeza gushyiraho ingamba zigamije kunoza imikoreshereze
y’imipaka ihuza izi Ntara zombi n’igihugu cya Uganda. Uyu ni umwe mu myanzuro
yafatiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw'izi ntara
yabereye mu Murenge wa Kiyombe ho mu Karere ka Nyagatare.
Ni biganiro byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, abakuru b'inzego z'umutekano ku mpande zombi hamwe n’abayobozi b'uturere aka Nyagatare n'aka Gicumbi.
Igishishikaje izi nzego ni ukunoza imikoranire no guhana amakuru nk'intara zisangiye umwihariko wo kuba zifite uduce dukora ku mupaka w’igihugu cya Uganda aho kugeza n’ubu hari bamwe mu baturage bacyambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko bakishobora mu kwambutsa ibiyobyabwenge na magendu.
Hishimiwe ko hari intambwe abaturage bo mu ntara zombi bateye mu gucika kuri iyi ngeso kugeza ubu hagereranijwe no mu bihe byashize.
Guverineri Gasana yavuze ko iyi mikoranire iigamije ineza n’iterambere ry’umuturage.
Mugukemura ikibazo cy’abanyarwanda bakunze kwitwaza ko bambuka umupaka bajya gushaka serivisi muri Uganda, Leta y’u Rwanda yagiye yubaka ibikorwaremezo bitandukanye mu mirenge yose ikora ku mupaka yo mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Burera.
Ubu kimwe mu bigomba gushyirwamo imbaraga ni ugukomeza ubukangurambaga mu baturage bagakoresha iby'iwabo nk'uko byashimangiwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancila.
Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bo bemeza batakijya muri Uganda cyane hagereranijwe na mbere.
Akarere ka Nyagatare gafite imirenge itandatu ihana imbibe n’igihugu cya Uganda, aka Burera na ko gatife itandatu, mu gihe akarere ka Gicumbi ko gafite itatu. Hafatiwe ku rugero rw’akarere ka Gicumbi, mu mezi abiri gusa ashize abaturage bako 315 ni bo bafatiwe mu bikorwa byo kwambukiranya umupaka bitemewe n’amategeko aho 201 bafashwe bava mu gihugu cya Uganda na ho 114 bafashwe bajyayo.
MUNYANEZA Geoffrey
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru