Yanditswe Jul, 07 2019 21:45 PM | 11,940 Views
Perezida wa Repubulika Paul
Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’Isoko Rusange
ku mugabane wa Afurika (Africa Continental Free Trade Area), wabereye i Niamey
muri Niger mu nama ya 12 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu Muryango
wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Umukuru w’Igihugu yabanje kwitabira ibiganiro byabereye mu muhezo byamuhuje n’abakuru b’ibihugu bigize AU, mbere yo guhurira mu nteko rusange.
Perezida Kagame yagaragaje ko gutangiza iri soko rusange rihuriweho n’umugabane w’Afurika ari intambwe ikomeye uyu muryango uteye.
Yashimye raporo yatanzwe na mugenzi we wa Niger Mahamadou Issoufou, avuga kandi ko u Rwanda ruyishyigikiye byimazeyo, ariko agaragaza ingingo 2 zikwiye kwitabwaho, harimo ijyanye no kubanza gushyiraho uburyo bworohereza abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwambukiranya imipaka kwibona muri iri soko, ndetse n’icyemezo cyo gutangira ubucuruzi bushingiye ku masezerano y’iri soko rusange tariki 1 Nyakanga umwaka utaha.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje kandi ko akazi gasigaye ari ugusoza izi nyandiko zijyanye n’iri soko rusange kandi bigakorwa mu gihe gikwiye.
Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu 54 bimaze gushyira umukono kuri ayo masezerano, mu gihe 27 bimaze kuyemeza burundu.
By’umwihariko, muri iyi nama igihugu cya Nigeria cyashyize umukono kuri aya masezerano, bituma Perezida Muhammadu Buhari ahabwa amashyi y’urufaya n’abayitabiriye.
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari ashyira umukono ku masezerano
Ni ibintu byanyuze abari mu cyumba cy’inama, harimo n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, WTO, Yonov Frederick Agah.
Yagize ati “Nk’umunyanijeriya ukunda igihugu cye, ndifuza gushimira Nyakubahwa Perezida Muhammadu Buhari ku bwo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika uyu munsi nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare n’abanyanijeriya ubwabo. Munyemerere kandi mbagezeho indamukanyo z’umuyobozi wa WTO ushima intambwe yo gutangiza iri soko rizazana impinduka nziza mu bucuruzi bwa Afrika mu gihe kirambye."
Yunzemo ati “Gushyiraho isoko ry’abaguzi n’abakozi bagera kuri miliyari na miliyoni 200, mu myaka 5 iri imbere bizakuraho 90% z’imbogamizi mu misoro mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, binatume ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bugera kuri 52% by’ubucuruzi bwose Afurika ikora bitarenze 2022.”
Muri iyi nama kandi, hatangijwe uburyo buzafasha guhererekanya amafaranga no kwishyurana bwiswe Pan-African Payment and Settlement System (PAPSS), nka kimwe mu bizoroshya imikorere y’isoko rusange ku mugabane.
Perezida wa Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ubucuruzi, Prof. Benedict Okey Oramah, avuga ko ubu buryo bwakozwe n’iyi banki ku bufatanye n’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe ari igisubizo.
Yagize ati “Ubu buryo buzatuma umugabane wa Afrika wunguka asaga miliyari 5 z’amadorali wari kuzatakazaga buri mwaka binyuze mu kwishyurana, butume kandi haba urwunguko rwa miliyari 50 z’amadorali ku bucuruzi avuye mu bucuruzi butanditse bw’imbere muri Afrika, ariko byumwihariko buteze imbere ubucuruzi bw’imbere muri Afrika. Gushyira mu bikorwa ubu buryo bizanatuma kandi Abanyafurika babasha kwishyurana hagati yabo kandi buri wese agakoresha ifaranga ryo mu gihugu cye.”
Amasezerano ashyiraho iri soko rusange ku mugabane wa Afurika yasinyiwe i Kigali umwaka ushize tariki 21 Werurwe.
Ubwo Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryafungurwaga ku mugaragaro
Divin UWAYO
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
1 hour
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru