AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gushyiraho umunsi w'umwana w'umukobwa si ukwirengagiza uw'umuhungu - Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe Oct, 11 2022 15:25 PM | 94,080 Views



Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashyizeho umunsi w'umwana w'umukobwa atari ukwirengagiza uw'umuhungu, ahubwo ko ari umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu guhangana n'ibibazo umwana w'umukobwa agihura na byo.

Yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa wabereye kuri Sitade Ubworoberane mu Karere ka Musanze.

Muri uyu muhango Madamu Jeannette Kagame yahembye abakobwa 198 bitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n'umwaka wa 6 w'ay'isumbuye, banakakirwa mu muryango mugari w’abakobwa babaye indashyikirwa bazwi nk’Inkubito z’Icyeza.

Mu bihembo bahawe harimo Icyemezo "certificate' kiriho umukono wa Madamu wa Perezida wa Repubulika, inkoranyamagambo, ibitabo bibiri by'icyongereza, ibikoresho by'isuku, banahawe kandi amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20.000 basabwa kuyaheraho bafunguza konti muri banki no gutangira umuco wo kwizigamira, ndetse abasoje amashuri yisumbuye bahabwa mudasobwa zigendanwa, bakazahabwa n'amahugurwa yo kuzikoresha.

Abakiriwe mu Nkubito z’Icyeza bavuze ko ibihembo bahawe ari impamba y’urugendo, bahiga ko urukundo n’amahirwe bahabwa n’igihugu batabifata nk’ibisanzwe ahubwo ko ariho bavoma ishyaka ryo kwiteza imbere bagateza n’igihugu imbere muri rusange.

Agaruka kuri uyu munsi wahariwe umwana w’umukobwa, Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko kuwizihiza atari ukwirengagiza umwana w’umuhungu.

"Kuba harabayeho umunsi wihariye w’umwana w’umukobwa, ntabwo ari ukwirengagiza umwana w’umuhungu, ahubwo ni umwanya wo gusuzuma intambwe tumaze gutera, no kugaruka ku mbogamizi zikigaragara zikibangamiye umukobwa mu rugendo rumwe na musaza we.’"

Yagarutse kandi ku Nkubito z’Icyeza abibutsa ko ari ikimenyetso cy’ibyo bashoboye ndetse igihugu kibitezeho byinshi, bakaba bagomba gukomeza umuhate bafite kugira ngo bagere ku nzozi zabo.

Mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwari ku mwanya wa karindwi ku rwego rw’Isi mu guteza imbere uburinganire, n’urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Namibia iri ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’Isi.

Umunsi wahariwe umwana w’umukobwa urizihizwa mu gihe raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko buri munsi ku isi yose abakobwa ibihumbi 41 bashaka abagabo batarageza ku myaka 18, ni ukuvuga miliyoni 15 buri mwaka.

Kwizihiza uyu munsi byatangijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2011, ku Rwanda uyu munsi ukaba wizihijwe ku nshuro ya 10.


Paul Rutikanga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama