Yanditswe Mar, 07 2018 22:06 PM | 10,167 Views
Abakangurambaga
b'ubumwe n'ubwiyunge barakangurirwa guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge aho batuye
no gukumira icyabuhungabanya cyose. Ibi babisabwe na komisiyo y’igihugu
y’ubumwe n’ubwiyunge ubwo yatangizaga amahugurwa y’abo bakangurambaga agamije
kubibutsa inshingano zabo mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.
Abakangurambaga b'ubumwe n'ubwiyunge bashyizweho mu 2002, mu gihugu hose bageze kuri 506. Abagera ku 146 baturutse mu mirenge igize intara y'amajyaruguru n'umujyi wa Kigali, nibo bahuriye I Kigali, bibukiranya inshingano zabo mu guteza imbere urwo rugendo batangiye. Bavuze ko hari ibyo bagiye kwitaho mu kongera ikibatsi muri iyo gahunda. Nyiransabimana Leonie/Umukangurambaga w'ubumwe n'ubwiyunge mu karere ka Rulindo ati, ''Gahunda ya ''Ndi Umunyarwanda mu mashuri abanza nay'ayisumbuye yaratangiye ariko hakwiye gufatwa ingamba zo kugira ngo buri mwana amenye ayo masomo hanashakwa imfashanyigisho.' Icyo mbona cyakongerwamno ikibatsi ni uko twajya mu mashuri.''
Komisiyo y’igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge igendeye ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy'ubukoloni na nyuma yaho, igaragaza ko ubumwe bw'Abanyarwanda bwakunze guhura n'ibyonnyi bishingiye ku macakubiri, ivangura, ubuhunzi, inzangano, inyigisho mbi n'ibindi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'iyi Komisiyo Fidèle Ndayisaba agereranya gusana ubumwe n’ubwiyunge nk’urugendo rutagira aho ruhagararira. Yagize ati, ''Uko tugenda dusana ubumwe bw'Abanyarwanda kuko bwasenyutse mu mateka bugasumbishwa ibindi byazanye amacakubiri mu Banyarwanda, bikatugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. uko gusana bijyana no kubaka, uko kubaka rero ni ikivi kitagira aho cyusiriza kuko intego dufite ni uko uko tugenda dutera imbere, tudatezuka, tuba dufite ubudahangarwa ku buryo n'ibindi bigenda biboneka mu isi, bigahungabanya ubumwe bw'abantu ki isi, bitazahirahira byongera kugera ku Banyarwanda. Intego dufite ni iy'igihe kirekire kandi ni iyo kugera ku bumwe butajegajega mu bihe byose.''
Ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwasohotse mu ntangiriro za 2016 bwerekanye ko abagera kuri 92,5% bemeza ko bageze ku bumwe n’ubwiyunge. Iki gipimo kikaba cyarazamutseho 10% ugereranyije n'icyo mu mwaka wa 2010.
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
5 minutes
Soma inkuru
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
1 hour
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
3 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru