AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Guma mu rugo yavuyeho! Abaturage barasabwa kutadohoka

Yanditswe Jul, 31 2021 17:17 PM | 30,427 Views



Inzego zishinzwe ubuzima zaburiye abaturage kutirara mu kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19 bitwaje ko gahunda ya guma mu rugo yakuweho mu Mujyi wa Kigali n'uturere 8, ndetse n'ibindi bikorwa bigasubukurwa. Abaturage ngo bakwiye kuzirikana ko icyorezo kigihari kandi gikomeye.

Ibyishimo ni byinshi ku baturage bo mujyi wa Kigali no mu tundi turere 8 kubera ko gahunda ya Guma mu rugo bari bamazemo iminsi 15 yakuweho. N'abari mu muri guma mu karere bafite akanyamuneza kuko ingendo zemewe bakaba bava mu karere bajya mu kandi. Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gusesengura umusaruro w'ingamba zari zarashyizweho. Mu minsi icyenda ishize, abantu barenga ibihumbi icyenda baranduye mu gihe abagera mu 100 bapfuye.

Mu minsi 15 ishize Minisiteri y'Ubuzima yafashe yafashe ibipimo byagaragaje ko hari utugari dufite imibare myinshi y'abanduye Covid-19 kuko hari utugari twari dufite ibipimo biri hagati ya 5-10 %. 

Iyi mibare y'ubwandu bwinshi ni yo yatumye haba ikindi gikorwa cyo gupima Covid-19 mu buryo bwagutse ku nshuro ya 2. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima Dr Mpunga Tharcisse avuga ko ingamba zafashwe zatumye ubwandu hamenyekana neza uko icyorezo gihagaze ari na yo mpamvu hashyizweho izindi ngamba nshya zikurikizwa guhera kuri iki cyumweru.

Yagize ati "Muri rusange icyorezo mu gihugu cyose kiracyahari, ariko nk'uko mwabibonye muri iyi minsi ya guma mu rugo twagiye dupima mu bice bitandukanye cyane mu bice byari muri guma mu rugo, hari ahantu ubwandu bwiganje n'ahandi ubona ko nta kibazo gihari ari na ho n'izi ngamba zituma dufungura ari ho zishingira kuko biragaragara ko ahari ubwandu bwinshi hejuru ya 10, 8 bafite ingamba zihariye zabo nk'ubu abenshi bari muri guma mu rugo, ariko ahandi imibare yagiye igabanuka cyane mu minsi 15 ari na ho twashingiye tureka abantu bakagenda bagakora imirimo yabo."

Abaturage baganiriye na RBA biyemeje kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda kandi bari no mu kazi. 

Nsabimana Jean Bosco utuye mu Karere ka Nyarugenge yagize ati "Twabyakiriye neza kubona abantu mu mujyi wa Kigali bamara iminsi 15 batari mu kazi kandi baba bakeneye imibereho ya buri munsi ni ikintu kiba kigoye, urumva nta muntu utabyakira neza muri make."

Niyibigira Alpha, umuturage mu Karere ka Nyarugenge ati "Abenshi bagiye bakoresha amafaranga batinjiza andi bari mu rugo, bafite icyizere ko ubwo bagiye kugaruka bagiye kugaruza ibyo bakoresheje muri iyo minsi."

Kuzahura ubukungu buzahazwa n'icyorezo cya covid-19 ni imwe mu ngingo zituma hafatwa icyemezo cyo kudohora, ibikorwa bimwe bikongera gusubukurwa. Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko nta muntu ukwiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda.

Ati "Kuva mu rugo ugiye gutembera ukagenda ntacyo ugiye gukora, mu kanya twumvaga abaturage bishima ngo tuvuye mu rugo tugiye gusura abavandimwe tugiye mu busabane mbese ni nkabo bari barabafungiye ahantu ukaba ari umwanya wo kugira ngo abantu bose basohoke ahubwo twafunguye kugira ngo ubukungu bukomeze bubeho, iterambere rikomeze ribeho ariko tunazirikana ko tugomba kwirinda kurushaho kuko covid ntabwo irashira."

Gukingira abantu benshi mu cyumweru gitaha, gukomeza gupima abaturage icyorezo cya covid-19 by'umwihariko mu mirenge yegereye imipaka harebwa niba nta kibazo gihari kugirango hafatwe ingamba zihariye kuri iyo mirenge ni zimwe mu ngamba ziteganyijwe mu rwego rwo gukomeza guhangana n'ikwirakwira rya covid-19.

John Patrick KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #