AGEZWEHO

  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...
  • U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza – Soma inkuru...

Guma mu Rugo i Kigali: Haracyaboneka urujya n’uruza mu mihanda

Yanditswe Jan, 21 2021 07:57 AM | 3,380 Views



Mu gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19, bamwe mu baturage barasaba bagenzi babo gutinya iki cyorezo, bagashyira mu bikorwa amabwiriza ariho. Baravuga ibi mu gihe hakigaragara bakigendagenda, batanagiye muri serivisi zemerewe gukomeza gukora.

Hirya no hino mu ma karitsiye, mu mihanda mito n'iminini haracyagaragara urujya n'uruza rw'abantu. Hari ababa bagana ku masoko, ku mavuriro, ariko hakaba n'abandi usanga bicaye cyangwa bitemberera. Ababona iyi myitwarire barayinenga.

Inzego z'ibanze zifite inshingano zo gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yatanzwe n'inzego nkuru z'igihugu. Nk'ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge bwashyizeho uburyo bwo guhwitura abaturage hifashishijwe inzego zinyuranye zikorera muri uwo murenge, kandi ngo biratanga umusaruro.

Uyu ni umunsi wa kabiri, umujyi wa Kigali ushyiriweho gahunda ya guma mu rugo nk'uko bikubiye mu mabwiriza y'inama y'abaminisitiri yateranye ku wa mbere w'iki cyumweru.

Abaturage basabwa kugabanya mu buryo bushoboka impamvu zituma bahura, hagakorwa ingendo mu gihe zikenewe kandi babanje kubisabira uruhushya inzego zibishinzwe.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize