Yanditswe Jan, 21 2021 07:57 AM | 3,380 Views
Mu gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira
ry'icyorezo cya COVID19, bamwe mu baturage barasaba bagenzi babo gutinya iki
cyorezo, bagashyira mu bikorwa amabwiriza ariho. Baravuga ibi mu gihe
hakigaragara bakigendagenda, batanagiye muri serivisi zemerewe gukomeza gukora.
Hirya no hino mu ma karitsiye, mu mihanda mito n'iminini haracyagaragara urujya n'uruza rw'abantu. Hari ababa bagana ku masoko, ku mavuriro, ariko hakaba n'abandi usanga bicaye cyangwa bitemberera. Ababona iyi myitwarire barayinenga.
Inzego z'ibanze zifite inshingano zo gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yatanzwe n'inzego nkuru z'igihugu. Nk'ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge bwashyizeho uburyo bwo guhwitura abaturage hifashishijwe inzego zinyuranye zikorera muri uwo murenge, kandi ngo biratanga umusaruro.
Uyu ni umunsi wa kabiri, umujyi wa Kigali ushyiriweho gahunda ya guma mu rugo nk'uko bikubiye mu mabwiriza y'inama y'abaminisitiri yateranye ku wa mbere w'iki cyumweru.
Abaturage basabwa kugabanya mu buryo bushoboka impamvu zituma bahura, hagakorwa ingendo mu gihe zikenewe kandi babanje kubisabira uruhushya inzego zibishinzwe.
John BICAMUMPAKA
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
1 hour
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
2 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
3 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru