Yanditswe Jan, 22 2021 08:16 AM | 84,224 Views
Minisiteri
y’Ubuzima iratangaza ko yamaze gushyiraho uburyo bwo korohereza abakozi bo kwa
muganga kugera ku kazi kimwe n’abarwayi kugera aho bivuriza nyuma yaho serivisi
zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange na moto zihagaze mu rwego rwo kwirinda
ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.
Kuva umujyi wa Kigali washyirwa muri Guma mu rugo serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri za bus na coasters ndetse no kuri moto zarahagaze.
Nyamara benshi mu bakozi bo kwa muganga bari basanzwe bifashisha ubwo buryo bajya cyangwa bava ku kazi, nta bundi buryo busimbura ubwo bahise bahabwa. Icyakora
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga Dr. Nkundibiza Samuel avuga ko iki kibazo cyagaragaye cyane mu minsi 2 ya mbere ya Guma mu rugo cyatangiye gushakirwa umuti.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Mpunga Tharcisse na we avuga ko icyo kibazo cyamaze guhabwa umurongo.
Ku rundi ruhande ariko hari abarwayi na bo bifuza ko bakoroherezwa kugera kwa muganga kuko na bo muri iki gihe cya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali bakora ingendo ndende nkuko aba twasanze ku bitaro bya Kibagabaga babisobanura.
Kuri iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali hamaze gushyirwaho imodoka zizajya zifasha ababikeneye kujya no kuva kwa muganga, mu gihe n’abafite imodoka zabo na moto bemerewe kuzikoresha.
Serivisi zo kwivuza ni zimwe mu z’ingenzi zemerewe gukomeza gukora muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma murugo, aho amavuriro ya leta, ay’abikorera na za farumasi bizakomeza gutanga serivisi.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru