Yanditswe Jul, 18 2021 17:20 PM | 50,899 Views
Abaturage bari muri guma mu rugo batangoye guhabwa, ibiribwa barashima ubuyobozi bwatangiye kubagoboka guhera kuri iki Cyumweru.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney arizeza abaturage ko ntawe uzabura ibiribwa ariko na none agasaba abaturage gukomeza kwirinda kugira ngo icyorezo cya Covid 19 kidakomeza gukwirakwira.
Inzego z'ubuyobozi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, zatangiye gushyikirizwa abaturage batishoboye basanzwe babona ibyo kurya ari uko bakoze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa iki Cyumweru nibwo amakamyo yaramukiye mu gikorwa cyo gupakira ibiribwa bigizwe n'ifu y'ibigori bita Kawunga, ibishyimbo n'umuceri, biva ku nzego zisumbuye bishyikirizwa Imidugudu n'amasibo kugira ngo bigere ku baturage.
Ababishyikirijwe barabyishimira ariko bakongeraho ko bafite uruhare rutaziguye mu kugabanya ubukana bwa covid 19:
Mukarutamu Sofia utuye muri Nyarugenge yagize ati''Twacuruzaga none ntabwo tugicuruza ngo tubone ibyo kurya, turi umuryango w'abantu 12.Tukaba tubona ko ibibazo byari bikomeye, ariko babyutse batubwira bati turabaha ibyo kurya none barabiduhaye, tubasabiye umugisha kuko nta kintu twari dufite. Nibishira bafite uko babigenza bazaduha n'ibindi, tuzakomeza kwirinda tuguma mu rugo.''
Uwimana Epiphanie wo muri Gasabo we yagize ati ''Ibi byadushimishije kuko ntako twari tumeze, turashima leta yatwibutse muri iyi gahunda ya guma mu rugo. Tugomba kwirinda duhana intera, duhorana isuku kugira ngo duhashye iki cyorezo.''
Uretse n'uruhare rwa Leta mu gushyikiriza ibiribwa abaturage bari muri guma mu rugo, hari n'abandi bifuje kugaragaza uruhare rwabo mu gutanga ubufasha.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative KOABIGA ihinga imboga mu murenge wa Kinyinya, batangiye gusoroma imbona zitandukanye kugira ngo zizahabwe abaturage mu kunganira ibiribwa babonye:
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu avuga ko nta muturage uzasonza kuko ibiribwa byateguwe, agasaba abaturage gukomera ku mabwiriza y'ubwirinzi kugira ngo iki cyorezo gicike, abari mu rugo basubire mu mirimo yabo.
Ati ''Nta muturage utishoboye utazabona icyo afata, ariko tunazirikana ko n'undi udafite ubushobozi utarabazwe ko agomba kwigaragaza kugira ngo yongerwe ku rutonde.Twagiye tugirana inama n'abafatanyabikorwa bishyira hamwe bagatanga ibiribwa ariko nagira ngo ngaragaze ko Leta iba yishatsemo ubushobozi hanyuma n'abafatanyabikorwa nabo bakagira uruhare rwabo, ariko na none si agahato.''
Mu mujyi wa Kigali habarurwa imiryango isaga 211.000 hakiyongeraho n'abo mu turere, kugeza ubu imibare y'abakenewe gufashwa itaramenyekana. Uturere 8 turi muri gahunda ya guma mu rugo tuza gufata bimwe mu biribwa mu mujyi wa Kigari ariko ngo buri ntara hagiye hari ububiko bw'ibiribwa hakurikijwe ibyera muri utwo turere.
Muriibi biribwa hazatangwa n'amata n'ifu ikungahaye ku ntungamubiri kugira ngo bifashe abana bato n'abarwariye icyorezo cya Covid 19.
John Bicamumpaka
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru