AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Gukunda igihugu, umusingi nyawo wo kubaka igihugu kibereye buri wese

Yanditswe Oct, 02 2020 08:05 AM | 147,359 Views



Abanyarwanda b'ibyiciro bitandukanye bemeza ko gukunda igihugu ari indangagaciro abanyarwanda bakwiye gukomeraho kuko ari umusingi nyawo wo kubaka igihugu kibereye buri wese n’iterambere rirambye. Ibi babitangaje mugihe kuri iyi tariki ya 1 Ukwakira ari umunsi abanyarwanda bazirikana gukunda igihugu.

U Rwanda igihugu cyakomeje kwanda uko imyaka yagiye ihita indi igataha. Ni igihugu cyabayeho imyaka amagana mbere yo kugerwamo n’ abakoloni.inararibonye mu mateka y’ u Rwanda Kalisa Rugano avuga ko gukunda igihugu ari kimwe mu byibanze abakurambere bubakiyeho u Rwanda.

Ati « Indangagaciro yo gukunda igihugu yari ifite umwanya uhebuje. Bakundaga Igihugu ku buryo barwanyaga ubusambo. Ruswa yaciye ibintu ntago yabagaho. Bakundaga igihugu ku buryo Umunyarwanda wese yabaga afite inshingano yo gushakira u Rwanda imbuto n’ amaboko kandi bari barabashije gukoresha izo ndangagaciro bubaka igihugu gikomeye. »

N’ ubwo politiki mbi yatumye bamwe mu banyarwanda bameneshwa mu gihugu cyabo,ngo umurage w’ u Rwanda wo bawukomeyeho.

Sheikh AbdulKarim Harerimana  inararibonye muri politiki avuga ko  ubushake bwo gukunda igihugu no kuzahura u Rwanda ku bari barameneshejwe mu gihugu ari byo byatumye habaho urugamba rwo kwibohora.

Nyuma y'imyaka 30, abaturage hirya no hino bishimira ko u Rwanda ari igihugu gishyira imbere inyungu z’ umuturage kandi nta vangura.

Inararibonye mu mateka y’ u Rwanda Kalisa Rugano avuga ko icyiza cy’ umwihariko kuri ubu ari uko ku ncuro ya mbere mu myaka 30 yose ariwbo umuntu abayeho atikanga kugirirwa nabi  hashingiwe ku cyo aricyo aho akomoka cyangwa ingengabitekerezo ye ya politiki.

Gushyira imbere gukunda igihugu byahaye u Rwanda isura nshya binahindura imibereho y'abaturage bitandukanye no mu bihe byo hambere.


Jean Damascène MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira