Yanditswe Oct, 02 2020 08:05 AM | 147,359 Views
Abanyarwanda b'ibyiciro bitandukanye bemeza ko gukunda
igihugu ari indangagaciro abanyarwanda bakwiye gukomeraho kuko ari umusingi
nyawo wo kubaka igihugu kibereye buri wese n’iterambere rirambye. Ibi babitangaje
mugihe kuri iyi tariki ya 1 Ukwakira ari umunsi abanyarwanda bazirikana gukunda
igihugu.
U Rwanda igihugu cyakomeje kwanda uko imyaka yagiye ihita indi igataha. Ni igihugu cyabayeho imyaka amagana mbere yo kugerwamo n’ abakoloni.inararibonye mu mateka y’ u Rwanda Kalisa Rugano avuga ko gukunda igihugu ari kimwe mu byibanze abakurambere bubakiyeho u Rwanda.
Ati « Indangagaciro yo gukunda igihugu yari ifite umwanya uhebuje. Bakundaga Igihugu ku buryo barwanyaga ubusambo. Ruswa yaciye ibintu ntago yabagaho. Bakundaga igihugu ku buryo Umunyarwanda wese yabaga afite inshingano yo gushakira u Rwanda imbuto n’ amaboko kandi bari barabashije gukoresha izo ndangagaciro bubaka igihugu gikomeye. »
N’ ubwo politiki mbi yatumye bamwe mu banyarwanda bameneshwa mu gihugu cyabo,ngo umurage w’ u Rwanda wo bawukomeyeho.
Sheikh AbdulKarim Harerimana inararibonye muri politiki avuga ko ubushake bwo gukunda igihugu no kuzahura u Rwanda ku bari barameneshejwe mu gihugu ari byo byatumye habaho urugamba rwo kwibohora.
Nyuma y'imyaka 30, abaturage hirya no hino bishimira ko u Rwanda ari igihugu gishyira imbere inyungu z’ umuturage kandi nta vangura.
Inararibonye mu mateka y’ u Rwanda Kalisa Rugano avuga ko icyiza cy’ umwihariko kuri ubu ari uko ku ncuro ya mbere mu myaka 30 yose ariwbo umuntu abayeho atikanga kugirirwa nabi hashingiwe ku cyo aricyo aho akomoka cyangwa ingengabitekerezo ye ya politiki.
Gushyira imbere gukunda igihugu byahaye u Rwanda isura nshya binahindura imibereho y'abaturage bitandukanye no mu bihe byo hambere.
Jean Damascène MANISHIMWE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru