AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gukorera mu masibo byatumye babasha kugira ibikorwaremezo bitandukanye

Yanditswe Sep, 13 2019 10:55 AM | 12,434 Views



Abaturage batorejwe mu itorero ry'umudugudu baremeza ko gukorera mu masibo byatumye babasha kwigezaho ibikorwa remezo bitandukanye. Ubu hashize imyaka irenga ibiri hatangijwe iyi gahunda mu gihugu hose nk'umuyoboro wo kwihutisha iterambere ry'abaturage.

Mu midugudu ya Beninka n'Ubumwe yo mu Murenge wa Kanombe w'Akarere ka Kicukiro ni hamwe mu hagaragara ibyagezweho n'abaturage ubwabo; nyuma yo gutozwa bagashyirwa mu masibo bakoreramo gahunda zitandukanye. Muri ibyo harimo uduhanda twa kaburimbo tureshya na 1.5km n'ibindi bikorwa.

Ntazinda Jean Paul uyobora isibo y'icyerekezo na Muhimpundu Adele wo mu isibo y'Ubutwari batanga ubuhamya bw'ibyiza byo gukorera mu masibo.

Ntazinda yagize ati ''Mu isibo yacu tumaze kwiteza imbere twiyubakiye imihanda tunubakira abatishoboye imvura yaragwaga tukabona mu mihanda haranyerera twashyizeho amafaranga ataremereye buri muturage 2.000frw tubasha kwishakamo ubushobozi twiyubakira imihanda no mu kubakira abatishoboye amafaranga yavuye mu masibo buri sibo yishakam ubushobozi turabubakira.''

Na ho Muhimpundu yagize ati ''Amatara adufitiye akamaro kanini cyane ingo zose ubu ziracanye nta hantu waca ngo usange hataka ni byiza kuko bituma dukomeza gusigasira umutekano twagezeho.''

Iyi ni gahunda igaragara mu gihugu hose. Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Rulindo, Mujijima Juritte avuga ko itorero ryo ku mudugudu ryagize akamaro cyane.

Ati ''Itorero ryatumye umuntu amenya uko yitwara mu bijyanye n'imibanire ye n'abandi no mu miyoborere y'igihugu gahunda zose za Leta abantu bose kuko batojwe basigaye bazitabirana ubushake, ubona ko hari indangagaciro zisigaye zibaranga uyu munsi zirimo gukorera hamwe, ubufatanye, ubwitange no kwikemurira ibibazo ibi byose byaturutse kw'itorero ukabona ko uko umuntu yari ameze mu bihe byashize bitandukanye n'uyu munsi''

Itorero ry'umudugudu rigaragazwa nk'umuyoboro mwiza wo kwihutisha iterambere ry'abaturage. Umuyobozi wungirije w`itorero ry`igihugu Lt Col Migambi Mungamba Désire, avuga ko bazakomeza kunoza imikorere y'amasibo, abaturage bakoreramo.

Yagize ati ''Hari aho bikora neza ibyo turabyishimira ariko hari n'aho bigomba kubakwa neza kurushaho ubundi isibo ihuza abantu bari hagati y'ingo 15 na 20 kuba izo ngo zihura zigakora inama y'itorero iba ishinzwe kurebera hamwe ibibazo bizugarije kandi muzi ko ku mudugudu ari ho ibibazo byose bihurira kandi biba bigomba no gukemukira abaturage babigizemo uruhare urumva rero ko iyo abantu bagize umutwe umwe bazi ibibazo bafite bakagira uruhare mu kubikemura nta gisa na byo.''

Gukorera mu masibo usibye kuba bituma abayagize barushaho kumenyana kubwo gukorera hamwe,bagira n'umuco wo guhiga no guhigura bikihutisha iterambere ryabo. 

Inkuru mu mashusho


BUTARE Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage