AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Gukora amasaha menshi, umushahara muto, amacumbi, bimwe mu bibazo bibangamiye abaganga

Yanditswe Nov, 06 2019 16:58 PM | 21,109 Views



Abaganga bo mu Rwanda baravuga ko ibibazo birimo gukora amasaha akabije kuba menshi, umushahara muto ndetse no kutagira bimwe mu bikoresho bibafasha kunoza umwuga wabo ari bimwe mu bituma bamwe bava mu mavuriro ya Leta bakajya mu yigenga cyangwa se bakava muri uyu mwuga burundu.

Gushyiraho ingamba zigamije gutuma abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta baguma muri ako kazi; no Gukoresha inzobere z’abaganga bakorera mu bitaro bya Kaminuza ndetse no kwigisha abaganga n’abandi bakora umwuga w’ubuvuzi hagamijwe kongera ubumenyi n’umubare w’inzobere mu buvuzi, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mihwero w'abayobozi bakuru b'u Rwanda muri 2017 "

Umuyobozi w’Urugaga rw'abaganga n'abaganga b'amenyo,  Prof Emmanuel Rudakemwa avuga ko imibereho y'abaganga muri iki gihe yari ikwiye gutuma inzego zibishinzwe zihutira gushyira mu bukorwa uyu mwanzuro.

Yagize ati ''Icyo dusaba ubuyobozi ni uko hakomeza amavugururwa, hagakomeza guhindura imyigire y'abaganga n'abaganga bikarushaho gukomera no kunozwa no kuba byiza kurushaho kugira ngo ba baganga barangiza barangize bafite ubushobozi n'ubumenyi banakunze umwunga. Icya 2 ni ukureba ukuntu Leta yakomeza kugerageza kuzamura imibereho myiza y'abaganga muri bya bibazo byose twagaragaje. Mu mushahara-shingiro, mu buryo bagera ku kazi koroherezwa muri transport (mu rugendo), aho batuye, accomodation no gutunganya aho abaganga bakorera, ni mu bitaro, akagira agashahara gatuma yishyurira school fees (amafaranga y’ishuri) umwana we, agashobora kubona assurance itamugoye, [Kuko abaganga na bo bararwara] ni ukuri ibyo byaba bibabafashije byatuma batava mu mwuga ndetse banambira mu mwuga mu by'ukuri....''

Ibibazo birimo gukora amasaha menshi, umushahara muto ndetse no kutagira bimwe mu bikoresho byo kuborohereza mu kazi ni bimwe mu bigarukwaho n'abafite inshingano yo kubungabunga amagara y'abantu.

Ibibazo bavuga ko bifite uruhare mu gutuma bamwe mu bava mu mavuriro ya Leta bakajya mu yigenga cyangwa se bakava muri uyu mwuga nk’uko bigarukwaho n'abaganga Ngabo Tharcisse na Rudakemwa Emmanuel.

Dr Ngabo Tharcisse ukorera mu Ivuriro Ubumuntu Medical Clinic ati ''Muri uko kugira akazi kenshi usanga rimwe na rimwe ku ruhande nta bintu ashobora gukora bityo ugasanga umushahara ni mutoya ugereranije n'akazi aba yakoze, ikindi usanga hari ubundi buzima bumugora kugeraho, urugero abaganga benShi usanga nta macumbi bafite, abenshi nta transport bafite...''

Na ho Dr Emmanuel Rudakemwa yagize ati ''Umuganga ashobora kugera ku kazi saa 6am agataha saa sita z'ijoro. Ni ukuvuga ngo ahantu ukorera hagombye kuba ari ahantu wisanzura ari ahantu heza hari n'ibikoresho bigufasha gukora ka kazi kuko mu by'ukuri akazi twigiye ntabwo ari akazi ko gukira, gushaka amafaranga, cyangwa gushaka ibyubahiro ariko ni akazi ko gufasha abarwayi baza batugana bagataha bishimye.''

N’ubwo bimeze bityo ariko ngo abaganga ntibabura kwitanga batizigamye ngo babungabunge ubuzima bw'abaturage nkuko bitangazwa n'Umuyobozi w'Ibitaro bya Kibagabaga Dr.Mutanganzwa Avite.

Yagize ati ''Turishimira iterambere Igihugu cyacu kimaze kugeraho ariko by'umwihariko intambwe urwego rw'ubuvuzi rumaze kugeraho harimo kuba twarashoboye kugabanya impfu z'ababyeyi n'abana, kuba ubuzima bw'abaturage bwariyongereye imyaka yo kubaho yariyongereye ni uko bigaragaza umuntu ufite ubuzima bwiza....Mu by'ukuri ni bwo Leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo yongere amashuri y'ubuvuzi, yongere baba ari abaforomo baba ari n'abaganga, umubare w'abadogiteri  ntabwo uhagije, kuko kugira ngo umuganga asuzume abantu 30-40 ku munsi ntabwo afata umwanya uhagije kugira ngo asuzume umurwayi...''

Mu minsi ishize, Minisiteri y'Ubuzima yari yatangaje ingamba zo gushyiraho gahunda zigamije kunoza imibereho myiza y'abaganga zirimo kubareka bakishyuza amafaranga ku barwayi barenze abo bagomba kuvura ku munsi, kubafasha kubona amacumbi n'ibindi.

Icyakora ntitwabashije kubona abayobozi muri iyi minisiteri kugira ngo batubwire aho izi gahunda zigeze zishyirwa mu bikorwa.

Imibare itangazwa n’urugaga rw’abaganga mu Rwanda igaragazako mu Rwanga habarurwa abaganga b'Abanyarwanda 1,310, abaganga b'abanyamahanga 900, bose hamwe bakaba 2,210 muri abo hakaba harimo abaganga b'inzobere [specialists]. Biteganijwe ko uyu mwaka uzarangira bamaze kurenga 500.

Imibare ihari [NISR] igaragaza ko ugereranije n'abaturarwanda bose, babarirwa muri Miliyoni zirenga 12, n'umubare w'abaganga bahari, umuganga umwe abarirwa ku barwayi bari munsi ya 6,000.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)