AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Gukingira indwara y’igituntu bihagaze gute mu Rwanda?

Yanditswe Aug, 04 2021 17:07 PM | 25,442 Views



Imyaka 100 irashize havumbuwe urukingo rw’indwara y'igituntu. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko itangwa ryarwo bagabanyije imfu ziterwa n'iyi ndwara ndetse n'abaturage bagasobanukirwa ubukana bwayo.

Ku kigo nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ababyeyi baje muri gahunda yo gukingiza abana bavuga ko bamaze gusobanukirwa ibyiza by'inkingo, birimo urukingo rw'indwara y'igituntu ruhabwa abana bakivuka.

Mukankuranga Nadine yagize ati “Urukingo rw’igituntu naruhesheje umwana, bizamurinda kwandura igituntu no kurwaragurika, bityo akure neza.”

Nyirahabimana Alphonsine we yagize ati ‘’Batubwira ko gukingiza abana hakiri kare, bibarinda indwara nyinshi kandi bikabaha gukura neza. Bisaba guhora umuntu areba ku ifishi y’umwana kugira ngo umuntu yubahirize gahunda, aheshe umwana inkingo ku gihe.’’

Kabega Celine ushinzwe ibikorwa byo gukingira ku Kigo nderabuzima cya Kinyinya, avuga ko muri rusange ababyeyi bitabira guhesha abana babo inkingo zirimo urw’igituntu ruhabwa abana barenga 250 mu kwezi kuri iki kigonderabuzima.

Urukingo rw'igituntu ni rumwe mu nkingo 13 zitangwa mu Rwanda muri gahunda isanzwe y'ikingira. Kuri ubu rumaze imyaka 100 rutangiye guhabwa abana bavuka hirya no hino ku isi.

Uru rukingo ruzwi nka BCG (Bacille Calmette-Guérin) rwavumbuwe n'abahanga 2 mu bijyanye n'ubumenyi bo mu gihugu cy'Ubufaransa, mu Rwanda rwatangiye gutangwa mu mwaka wa 1969.

Dr. Byiringiro Rusisibo ukora mu ishami ry'indwara y'igituntu mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, avuga ko mu bana barenga ibihumbi 350 bavuka buri mwaka mu Rwanda, abarenga 99% bahabwa urukingo rw'indwara y'igituntu.

‘’Indwara y’Igituntu akenshi ifata mu bihaha, ariko hari abo irenga ibihaha ikajya mu maraso, igafata n’izindi ngingo haba mu nda, mu mpyiko, mu bwonko, mu magufa no ku ruhu. Iyo uwabonye urukingo ahuye n’ako gakoko gatera igituntu, ntabwo azahara ku rwego rwo kuba yanapfa.’’

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima OMS, rivuga ko n'ubwo urukingo rw’igituntu rwafashije mu kurengera ubuzima bw’abasaga miliyari ku isi, buri mwaka abantu miliyoni 1 n’ibihumbi 400 bicwa n’indwara y’igituntu.

OMS ivuga ko havumbuwe urundi rukingo rwunganira uru rwavumbuwe mu myaka 100 ishize, byarushaho guhangana n'iyi ndwa.

Dr.Byiringiro asanga kuboneka ku rundi rukingo yaba ari inkuru nziza cyane ku bantu bakuru.

Mu Rwanda ubuvuzi bw’iyi ndwara bwatangiye mu mwaka w’1954. Kugeza ubu umurwayi ahabwa nta kiguzi.

Mu mwaka wa 2019/2020, mu Rda habonetse abarwayi b’igituntu barenga 5800 bashyizwe ku miti, abarwaye igituntu cy’igikatu bo kuri ubu barenga 100.

Mu Rwanda igituntu gihitana abantu barenga 600 ku mwaka.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/sYXR1MPeh9A" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Carine Umutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira