AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Guhera muri uku kwezi abarimu barongezwa 10%

Yanditswe Nov, 17 2020 21:35 PM | 73,583 Views



Abarimu bo mu Rwanda baravuga ko nubwo nta byera ngo de Leta ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo no mu buzima busanzwe bibonerwe umuti.

Aba barimu baravuga ibi mu gihe guhera muri uku kwezi k’Ugushyingo umushahara wa mwarimu uziyongeraho 10% nkuko leta yari yarabibemereye.

Nubwo atari umushahara wonyine wamwubakiye inzu atuyemo ifite agaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, umwuga w’uburezi ni wo watumye agera ku iterambere agezeho nyuma y’imyaka 13 ari umurezi. Nubwo asigaje igihe gisaga umwaka ngo arangize kwishyura inguzanyo ya banki, Akarikumutima Regine, ni umwe mu barimu bishimira aho bageze babikesha umwuga w’uburezi.

Ati “Ibyinshi mu byagiye binzamura nabikuye mu burezi. Nyuma yo gukoresha Sacco nagiye ngira n’amahirwe buriya Leta igira ukuntu iduhugura mu cyongereza cyane cyane no kuri CBC, the new culliculum turi gukoresha. Ayo mahugurwa ntabwo badukuriramo aho, baduha n’amafaranga. Ayo mafaranga baduhaga nagendaga nyakoresha neza, narayabikagaka nkanizigamira. Nkagenda njye nkigisha nkanabyicaramo neza twa dufaranga bampaye mu mahugurwa bampugurira kuba mentor nkatwegeranya nkadushyira ku ruhande pole pole uko ugenda ukora ibikorwa niko nawe ugenda utekereza kandi ukagira ibintu bikwinjiriza amafaranga.”

Avuga ko byinshi mu byo agezeho abihuriyeho na bamwe muri bagenzi bakoranaga, ibintu ashingiraho akemeza ko iterambere rya mwarimu ritakiri inzozi nkuko bamwe babikeka.

Yakomeje agira ati “Abarimu benshi batunze inzu zabo. Abeshi njye twakoranye bafite inzu, imodoka zo twari tunazifite turi benshi guhera 2016 najyaga njya ku murenge cg ku karere ngasanga atari njye mwarimu njyenyine. Icya mbere ni ugutekereza! Njyewe naratekereje ngana ibigo by’imari buriya nkorana n’ibigo by’imari mfite konti muri banki zigera kuri 4 ariko ubwo muri zo harimo n’umwarimu Sacco kuko ni wo wagiye umpa base. Abarimu ikintu cya mbere ngira ngo mbabwire tureke gusa kurangamira ku mushahara, turebe ese aka gashahara nakabyaza iki? Ese opportunities zihari ni izihe? Ni byo harimo struggle hariho n’igihe uba wabuze na 1000 cg 2000 ariko ukaba ubizi ko ejo cg ejobundi amafaranga azaboneka.”

Muri rusange abarimu bemera ko ibyo bishoboka kuko hari byinshi mu byari bibangamiye iterambere ryabo bigenda bikemuka ariko kandi ngo nta byera ngo de!

Sendika y’abarimu mu Rwanda, SIPERWA, ivuga ko ikomeje ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye imibereho ya mwarimu.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko leta iticaye ubusa, kuko ikomeje gushaka uburyo imibereho ya mwarimu yarushaho kuba myiza ndetse kuva muri uku kwezi kwa 11 umushahara wa mwarimu ukazongerwaho 10% nkuko leta yari yarabibasezeranyije mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’uburezi Samuel Mulindwa avuga ko ibyo bizajyana no kwishyura abarimu ibirarane byabo.

Ati “Byavuzwe ko abarimu bazongezwa 10%, ayo mafaranga yarateganyijwe kandi bigiye gutangira kubahirizwa muri uku kwezi kwa 11. Ariko n’amafaranga batabonye guhera mu kwezi kwa karindwi na yo bazayabona. Bivuga ko inyongera(increament) ya 10% abarimu bemerewe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 bagiye kuzayihabwa, icyabaye ntabwo bayabonye mu kwa karindwi umwaka w’ingengo y’imari utangira ariko bagiye kuyabona muri uku kwezi kwa 11 gukomeza n’ibirarane by’ukwezi kwa 7, ukwa 8, ukwa 9 n’ukwa 10 abazaba bari mu kazi babihabwe.”

Mu gihe kandi leta igishakisha uburyo n’amikoro yafasha mu iterambere ry’imibereho myiza ya mwarimu, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine arizeza abarimu ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bubazirikana, ari na yo mpamvu mu gihe kitarambiranye hari ubutumwa Perezida Paul KAGAME yifuza kubagezaho.

Ati “Abarimu babyumve ko umukuru w’igihugu abatekereza kandi ashima akazi bakora ko kurerera igihugu. Buriya uburezi ni umutima w’igihugu ni na yo mpamvu na we abiha agaciro. Babe bazi ko mu minsi iri imbere azabagezaho ubutumwa bwihariye anabashimira umurava n’urukundo bakomeje kugaragaza mu kurera abana b’igihugu.”

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2020/2020 biteganyijwe ko mu Rwanda hose hazaba habarurwa abarimu basaga ibihumbi 100.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura