AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Guhagarika ingendo,ihurizo rikomeye ku barwayi bava mu ntara bivuriza i Kigali

Yanditswe Jan, 08 2021 09:06 AM | 88,036 Views



Abaturage boherejwe kwivuriza mu mavuriro y'icyitegererezo yo mu Mujyi wa Kigali bagasezererwa n'abasanzwe bayafatiramo imiti bavuye mu ntara, barasaba gufashwa gusubira iwabo muri iki gihe ingendo hagati y’uturere ndetse n’umujyi wa Kigali zitemewe.

Hari abavuwe ndetse basezererwa mu bitaro binyuranye byo mu Mujyi wa Kigali, ariko barahahera kubera kubura uko batega imodoka kuko amabwiriza yo kwirinda COVID19 yahindutse.

Ni ikibazo kiri mu bitaro bya CARAES i Ndera bivura indwara zo mu mutwe, no mu bindi bitaro byo mu mujyi wa Kigali byakira abarwayi bava hirya no hino mu ntara.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr Theobald Hategekimana ndetse n’ushinzwe ireme ry'ubuzima mu bitaro bya CARAES Ndera Nshimiyimana Michel baragaragaza uko bagerageza gufasha aba baturage. Gusa ku bafata imiti mu buryo buhoraho hari impungenge z’uko bazarushaho kuzahara.

Nshimiyimana yagize ati "Hari abarwayi batari kubasha kuhagera kugira ngo baze kwivuza cyangwa kugira ngo baze gufata imiti nk'uko bari basanzwe baza kuyifata kuko bigoranye n'ababasha kuhagera bavuga ko bigoranye kuko nta buryo bwo kugenda buriho twakiraga abarwayi bari hagati ya 250 na 300 ariko ubu ubona ko bagabanutse kuko hari ababura uko baza ubu baragera ku 150 buri munsi hari abarwayi batazabona imiti basubirwe n'uburwayi."

Na ho Dr Hategekimana uyobora CHUK ati "Dukora lisiti y'abarwayi runaka bashaka kujya mu cyerekezo kimwe aha n'aha, minisiteri yabwiye ibyo bitaro ko bohereje abarwayi bajya batwara n'abandi ubwo akaba ari bwo buryo bwo gufasha abarwayi basezerewe, uwo waje yashatse ubundi buryo bwo kuza, uko yaje ni nako asubira aho yaturutse niba yandikiwe imiti afite uko yaje iyo twamwandikiye umuti araza akongera akisubizayo twe turareba abaje na ambulance (imodoka itwara abarwayi)."

Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Ntihabose Corneille avuga ko iki kibazo bagihaye umurongo ku buryo nta murwayi usezererwa mu bitaro ngo abure uko ataha ndetse n'abaje gufata imiti cyangwa abafitanye gahunda na muganga hari imodoka z'ibitaro  ziza mu mujyi wa Kigali zigomba kubatwara.

Yagize ati "Muri icyo gihe bohereje abarwayi basubizayo abarwayi bamaze gusezererwa cyangwa mu gihe hari izindi modoka ziba zije mu bikorwa bindi bitandukanye nk'umwuka wa oxygene cyangwa ibindi bikorwa by'ibitaro bashobora gusubizayo abarwayi mu turere hanyuma ikindi kintu dukora ni ugukorana n'ibitaro by'icyitegererezo bakaduha lisiti y'abarwayi bamaze gusezererwa tukayisangiza ibitaro by'uturere kugira ngo basubizeyo abo barwayi. Abakeneye gufata imiti n'abakeneye ubundi buvuzi ubwo buryo dukoresha izo modoka zije bazana wa murwayi bakanamusubizayo. Minisiteri yagiye iha ubushobozi ibitaro by'uturere n'ibindi bitaro  bya reference  abaganga b'inzobere."

Mu Mujyi wa Kigali ibitaro byakira abarwayi boherezwa n'ibitaro by'uturere harimo CHUK, ibitaro bya gisirikare bya Kanombe n'ibitaro by'indwara zo mu mutwe bya CARAES  Ndera.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #