Yanditswe Apr, 09 2022 21:40 PM | 25,436 Views
Abantu bo mu ngeri zinyuranye bahuriza ku kuba mu gihe cya Jenoside abagore ari bamwe mu bahuye n’akaga gakomeye harimo kwicwa ndetse no gufatwa ku ngufu.
Nubwo bimeze gutyo ariko abagore barokotse Jenoside babyitwayemo gitwari baharanira gukomeza kubaho no kwita ku bandi barokotse barimo n’abana bato.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hashyinguye imibiri y’abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Mu mafoto yashyizwe muri uru rwibutso hagaragaramo ay’abagore bishwe muri Jenoside, harimo n’abicanywe n’imiryango yabo.
Umukozi ku rwibutso rwa Gisozi Serge Rwigamba avuga ko muri Jenoside kwica umugore ndetse n’abana byari bivuze gusenya umuryango.
Kampororo Assoumpta wafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko muri icyo gihe bahuye n’akaga gakomeye.
Umuyobozi w’Umuryango Transparency International, ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee avuga ko guhohotera umunyarwandakazi no kumusambanya ku gahato byakoreshejwe nk’ intwaro ya Jenoside.
Yagize ati "Ku mugore w’umunyarwandakazi, nibwira ko ari ikintu tugomba kujya dutindaho, umuntu wese yabyumva, ntibisaba kuba uru umugore, bisaba kuba uri umuntu. Gusambanya ku gahato, ni cyo gikorwa cyonyine gishobora kwambura umugore agaciro, kikamwambura…mbivuze mu ndimi z’amahanga le viol est le crime le plus degradant et le plus humiliant pour une femme. Nta kindi kintu wakorera umugore ngo kimubabaze ku mutima nk’ icyo."
N'ubwo abagore banyuze mu bihe bikomeye, bashimirwa uburyo bagerageje kudaheranwa n'agahinda mu nshingano za kibyeyi.
Amateka ya Jenoside agaragaza ko ahitwa ku Ibambiro mu murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi hiciwe abagore n’ abana barenga 400.
Carine UMUTONI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru