Yanditswe Nov, 29 2020 22:20 PM | 71,575 Views
Impuguke mu bukungu ndetse n'ihuriro ry'abishingizi mu Rwanda bagaragaza ko kutitabira ubwinshingizi butari itegeko bikomeza gushyira benshi mu gihombo ndetse bikaba byagira n'ingaruka ku bukungu bw'igihugu muri rusange.
mu Rwanda, bisaba kugira icyangombwa cy'ubwishingizi ngo unyuze ikinyabiziga mu muhanda ibi kubirengaho bigahanwa n'amategako ariko nta tegeko risunikira uwo ari we wese gushinganisha byinshi mu mitungo bwite cyangwa iby'ubuzima bwe n'abe. Bisaba amakenga no guteganyiriza ahazaza. Aha ni ho rero usanga abaturage cyane cyane abiganjemo abacuruzi ndetse n'abafite ibikorwa by'agaciro byakabaye bifatitwa ubwishingizi bavuga ko bazi neza akamaro ko gushinganisha imitungo yabo ndetse na bo ubwabo usibye ko bagihura n'imbogamizi zitandukanye harimo n'izishamikiye ku mikorere y'ibigo by'ubwishingizi.
Muri izo mbogamizi harimo no kuba batinda kwishyurirwa ibyabo byangijwe, gusiragizwa n'ibindi bibashora mu gihombo.
Impuguke mu bukungu akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda Dr Eularie Mutamuriza ahereye ku rugero rw'inkongi z'umuriro zumvikana hirya no hino, iyo umuturage cyangwa umuntu ufite inzu ye bwite y'umucuruzi ahuye n'impanuka nk'iyo, kugira ibindi byago mu buzima bitandukanye atarishinganishije, ko bihita bimushyira mu gihombo we ubwe, umuryango we n'igihugu muri rusange. Asaba abaturage kwitabira kwishinganisha no gushinganisha ibyabo.
Umuyobozi mukuru wa sosiyete y'ubwishingizi mu buzima Sunlam Vie, akaba n'umuyobozi mukuru wungirije w'ihuriro ry'abishingizi mu Rwanda ASSAR Hodari Jean Chrisostome, avuga ko zimwe mu mpamvu ziza ku isonga zituma abantu batitabira gufata ubwishingizi bw'ubushake harimo kuba abanyarwanda bataragira umuco wo kuzigamira ibyago, impanuka n'ejo hazaza no kuba ababikora bataramenya neza kubyigisha abaturage no kubimenyekanisha. Yemera ko koko amakosa ajya abaho rimwe na rimwe ariko abantu benshi aribo bishimira serivise z'ubwishingizi bahabwa.
Avuga kandi ko hari ingamba zafashwe mu gukemura burundu zimwe mu mbogamizi abaturage bahura nazo.
Ihuriro ry'abishingizi mu Rwanda rigaragaza ko hifashishijwe nk'urugero rw'abantu bahembwa umushahara wa buri kwezi mu Rwanda, usanga abantu bafite ubwishingizi bw'ubuzima mu bigo byigenga babarirwa ku gipimo cya 23-24%, umubare iri huriro ryemeza ko nubwo wiyongera ukiri muto cyane; ariko ukaba utanga icyizere ko mu minsi iri imbere uziyongera ndetse ubwishingizi bukanagera no ku bantu badakorera umushahara wa buri kwezi.
Bienvenue Redemptus
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
1 hour
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru