Yanditswe Aug, 02 2020 10:50 AM | 24,083 Views
Abantu basaga ibihumbi 2000 ni bo Polisi y'u Rwanda ku
bufatanye n'inzego zibanze bagaragaje ko baraye kuri za stade zitandukanye mu
ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu bitewe no kutubahiriza isaha ya
saa tatu yo kuba bari mu ngo zabo.
Aba nta mpamvu ifatika batanga yatumye bisanga muri iyi myitwarire cyane ko bidindiza ingamba igihugu cyashyizeho zo guhangana na COVID19.
Mu gihe abubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 bo babyukaga bajya muri gahunda zitandukanye abatayubahirije mu masaha ya mu gitondo bari bakicaye muri za stade ari nako basinzira kuko baraye bataryamye.
Ni ko inzego z'ubuyobozi zacishagamo zigasobanurira abaraye kuri za stade ubukana bw'icyorezo cya COVID19.
Muri Kigali abafashwe 925 muri bo 471 bari kuri stade ya Kigali Nyamirambo, stade ya ULK 242, IPRC Kicukiro 109 naho kuri stade Amahoro bari 103.
Aba bose ariko ubona nta mpamvu ifatika batanga ku bijyanye no kuba batubahiriza aya mabwiriza.
Mu turere dutandukanye tw’Igihugu kandi hafashwe abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID9.Abagera ku 121 mu Karere ka Rubavu ni bo bafashwe nyuma kurenza amasaha yashyizweho mu rwego rwo kurwanya Icyorezo cya coronavirusi.
I Musanze ni 62, Rusizi 64 mu gihe akarere ka Muhanga hafashwe 102.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Kayumba Ephraim avuga ko bitewe n'umuvuduko w'icyorezo cya covid 19 muri aka karere ubu harimo gutangwa amasomo y'umwihariko ku baturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.
Akarere ka Nyarugenge ni ko kafatiwemo abantu benshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 kuko bagera kuri 471 twasanze muri stade ya Kigali.
Mu gihugu hose hafashwe abantu 2046. Iki gikorwa cyo gufata abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 cyakozwe ku bufatanye bwa polisi n'izindi nzego z'ibanze.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabwiye RBA ko mu byumweru bibiri bishize abantu basaga 27000 bafashwe batambaye udupfukamunwa, abasaga 23000 ntibubahiriza isaha ya saa tatu z'ijoro, na ho abasaga 6000 bafatirwa mu tubari, utubari 1700 turafungwa.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru