Yanditswe Jul, 22 2021 16:55 PM | 44,865 Views
Minisitiri w’ingabo mu Rwanda, Major General
Murasira Albert yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za
Amerika mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro, bwagiye bwaguka mu buryo
bushimishije kuva mu 2014.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo inzego zifite aho zihurira n’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro n’abahagarariye ibihugu bitanga ingabo na polisi, bagiranaga inama hifashishijwe ikoranabuhanga, itegura iy’abaminisitiri izabera i Seoul muri Korea mu Kuboza uyu mwaka.
Yagaragaje ko ibi byatumye ingabo zijya mu butumwa bw’amahoro zigenda zifite imyumvire n’imyitwarire, bituma bagaragaza ubudasa mu mikorere kubera uburyo baba bateguwe.
Minisitiri w’ingabo asobanura kandi ko abagiye mu butumwa bw’amahoro bibutswa ko ari inshingano bahabwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda, mu rwego rwo guharanira ko ibyabaye ku Rwanda bitasubira ukundi, bikaba n’inshingano ya buri gihugu kurengera abari mu kaga ndetse biri no mu mahame yashyiriweho umukono i Kigali yo kurinda abasivile mu gihe cy’amakimbirane. Minisitiri Albert Murasira yagaragaje ko ibihugu bitanga ingabo n’abapolisi ndetse n’ibitera inkunga ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro, bikwiye gutahiriza umugozi umwe guhera mu myiteguro yabwo kugeza mu ishyirwa mu bikorwa.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman we yagaragaje uburyo u Rwanda n’ubwo rwatereranywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwabibyajemo imbaraga zo guharanira ko umutekano uboneka hirya no hino ku isi.
Ibi kandi byanashimangiwe n’uhagarariye Amerika mu muryango w’abibumbye, Linda Thomas Greenfield, wagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu gutuma ibihugu byabuze amahoro n’umutekano biwubona.
Yagize ati “Ishingano y’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni, ni ukurengera ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage bashyizwe mu kaga n’amakimbirane.”
Linda Thomas Greenfield yagaragaje ko ingabo ziba zigomba kubazwa inshingano zijyanye no kurinda abasivile ziba zoherejwe kurengera ubuzima, bityo ibyo abaturage baba bakeneye akaba ari byo bigenga ubutumwa bw’amahoro.
Gukorana neza n’abaturage kandi asanga bituma abagiye mu butumwa bw’amahoro nabo ubwabo barushaho kwizera umutekano wabo.
Muri ibi biganiro bagaragarijwe na filimi igaragaza ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro u Rwanda rufatanyamo by’umwihariko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru