Yanditswe Aug, 12 2019 12:53 PM | 8,102 Views
Abantu 2 bitabye Imana
abandi bagera kuri 70 bo mu Murenge wa Kaniga w'Akarere ka Gicumbi
baracyakurikiranwa n'inzego z'ubuvuzi nyuma y'abo banyweye ku bushera
bukabamerera nabi mu nda. Inzego z'ubuzima ziravuga ko n'ubwo hataramenyekana
icyari muri ubwo bushera, hari icyizere ko ababashije kugera kwa muganga
bazakira.
Ku wa 6 w'icyumweru
gishize ni bwo abantu bagiriye ubusabane mu rugo rw'umuturage bari baje guhemba
amaze iminsi mike abyaye, mu Murenge wa Kaniga, mu Kagari ka Bugomba mu Karere
ka Gicumbi, basangiye ibinyobwa binyuranye birimo n'ubushera, ariko ababusomyeho
bose bahura n'ikibazo cyo kuribwa mu nda, umwe agwa mu rugo muri uwo mugoroba,
undi agwa mu kigo ku Kigo Nderabuzima cya Mulindi ubwo yari akihagezwa.
Bizimana Jean paul umuturage wanyoye kuri ubwo bushera yagize ati "Baratwakiriye nta kibazo ariko bigeze saa sita z'ijoro, mu nda hatangira kundya ngira ngo ni igifu, sinabyitaho, ni uko barambwira ngo hari abapfuye n'abarwaye niba mfite ikibazo njye kwa muganga. Kwa muganga bampaye imiti, ubu ndumva bitangiye koroha.''
N aho Uwanyirigira Joselyne ati Ngeze mu rugo numvaga ndimo kuribwa cyane, nkaruka nkajya no muri toilette cyane ariko nsanga ntabyihererana nigira inama yo kujya kwa muganga, ndaza bampa imiti.''
Mu Bitaro bya Byumba na ho hoherejwe batanu bari bamerewe nabi, ariko na bo bavuga ko batangiye kumva bagenda bamera neza:
Usengimanna Clententine yagize ati "Nafashwe ndibwa mu nda cyane, ndibwa umutwe ndetse n'umugongo kandi nkagira imbeho, ubu ntabwo bikindya."
Dr Hishamunda
Bonaventure, ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi mu Bitaro bya Byumba, avuga ko n'ubwo
hataramenyekana ibyateye icyo kibazo, ngo mu isesengura ry'ibanze hari icyo
bakeka.
Ati ''Bishobora guterwa n'ubushera burimo za mikorobe, bwateguranywe umwanda, ikindi gishoboka ni uko hashobora kuba harimo ibintu bitaribwa baba barashyizemo nk'uburozi. Ikirimo gukorwa ni uko ibizamini byahise bifatwa tukaba twarabyohereje kuri Laboratoire y'igihugu ngo hasuzumwe icyabiteye.''
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kaniga Bangirana Jean Marie Vianney, asaba abaturage kwita ku isuku cyane cyane ku binyobwa no ku biribwa.
Ati "''Icyo dushishikariza abaturage ni isuku y'ibinyobwa no ku mubiri kandi ibyo barya cyangwa banywa bakagenzura aho bibitse kuko hari igihe bibikwa ahantu hadapfundikiye hakaba hagwamo ikintu nk'iki cyabaye.''
Ikindi ubuyobozi hamwe n'inzego z'ubuzima zisaba abaturage ni uko uwaba yarasomye kuri ubwo bushera wese yajya kwa muganga kwisuzumisha kuko hari abatinda kujyayo bakabanza mu bavuzi gakondo bikabagiraho ingaruka.
John BICAMUMPAKA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru