AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique

Yanditswe Jun, 09 2023 10:29 AM | 72,248 Views



Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano General James Kabarebe ari muri Centrafrique mu ruzinduko rw'iminsi itatu.

Gen James Kabarebe yabonanye n'Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro bwa Loni n'iziriyo ku bw'amasezerano y'ibihugu byombi.

General James Kabarebe asuye Centrafrique mu gihe Perezida w’iki gihugu, Prof. Faustin Archange Touadéra, nawe ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ni uruzinduko yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2023.

Mu 2020, nibwo u Rwanda rwohereje muri Repubulika ya Centrafrique itsinda ry’Ingabo binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Ni Ingabo zoherejwe gutanga ubufasha no kurinda Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse no guhangana n’ibitero byagabwaga n’inyeshyamba zari zishyigikiye uwahoze ari Perezida François Bozize.

Izi nagbo zoherejwe mugihe iki gihugu cyendaga kujya mu matora y'umukuru w'Igihugu. Amatora yari yahigiwe ko azakomwa mu nkokora n'inyeshyamba zigometse ku butegetsi.

Izi ngabo zatumye aya matora aba mu ituze ndetse zibasha no kuzitsinsura mu birindiro byazo ndetse no mu duce dutandukanye.

Kuwa Gatandatu tariki ya 01 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Prof. Faustin Archange Touadéra na Madamu we bakiriye ku meza itsinda ry'abasirikare b'u Rwanda 200 bari muri iki gihugu kubw'amasezerano ibihugu byombi byagiranye, anashimira u Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku musanzu wabo n'ubufasha bwabo mu kugarura umutekano mu gihugu cya Centrafrique.

Gen James Kabarebe yabonanye n'Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique ku bw'amasezerano y'ibihugu byombi. Photo: Rwanda MoD

Gen James Kabarebe yabonanye n'Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro bwa Loni n'iziriyo. Photo: Rwanda MoD


Jean-Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF