AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Yanditswe Mar, 16 2023 18:55 PM | 37,423 Views



Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yatanze ubutumwa bwihanganisha Umuryango wa Rtd General Marcel Gatsinzi anabizeza ko igihugu kizawuba hafi nk’uko amategeko ya gisirikare n'umuco nyarwanda bibiteganya.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Rtd Gen. Marcel Gatsinzi wabaye Kuri uyu wa Kane iwe mu Kagarama mu Karere ka kicukiro, witabirwa n’abagize umuryango we, inshuti ndetse n'abakoranye nawe mu Ngabo z'uRwanda RDF no mu zindi nzego.

Nyuma hakurikiyeho igitambo cya misa cyo kumusabira kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera.

Perezida Kagame yihanganishije Umuryango wa Rtd General Marcel Gatsinzi mu butumwa bwasomwe na Minisitiri w'Ingabo General Major Albert Murasira.

Rtd Gen. Marcel Gatsinzi yitabye Imana ku itariki ya 06 Werurwe 2023 aguye mu gihugu cy'u Bubiligi aho yarimo kuvurirwa indwara ya kanseri. Atabarutse afite imyaka 75 y'amavuko, akaba ashimirwa umurava yagaragaje mu nshingano ze n'uburyo yakundaga igihugu cye n'abanyarwanda muri rusange.

Madamu wa nyakwigendera Mukanaho Irene yashimiye Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’igihugu uburyo bwakomeje kubaba hafi.

Rtd Gen. Gatsinzi Marcel, yashyinguwe mu irimbi rya gisirikari i Kanombe.


Joseph KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF

RDF yavuze ku bashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa RDC batabiteguye bakuriki