Yanditswe Dec, 29 2017 17:41 PM | 7,397 Views
Abasirikare bato bashya binjijwe mu ngabo z’u Rwanda (RDF) nyuma yo gusoza amasomo yabo y’ibanze ajyanye n’umwuga wo kurinda umutekano w’igihugu. Ni umuhango wabereye I Nasho mu karere ka Kirehe uyobowe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba.
Umugaba
mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yabwiye aba basore n’inkumi
basoje amasomo y’ibanze ya gisirikare abinjiza mu ngabo z’u Rwanda kugira imyifatire myiza bagafatanya na bakuru
babo basanze mu rugamba rwo kurinda no guteza imbere igihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba wanavuze mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Repubulika yabasabye kuzakora neza inshingano zabo ndetse no kurangwa n’imyifatire myiza no gukunda umurimo.
Umuvugizi
w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko abasirikare bashya
binjiye muri RDF ari amaraso mashya mu rugendo rwo gukora igisirikare cy’umwuga
gishobora kurangiza inshingano zacyo zo kurinda ubusugire bw’igihugu.
Aba basirikare bashya basoje amasomo yabo bari baratangiye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru