AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Gen. Nyamvumba yagaragaje akamaro k’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu

Yanditswe Aug, 29 2019 09:10 AM | 8,757 Views



Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba aratangaza ko hakwiye kubaho ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu mu kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Ibi yabivugiye i mu Kigo cy’imyitozo ya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ubwo yasozaga ku mugaragaro imyitozo yiswe "Exercise shared Accord" yari ihurije hamwe abasirikare 1200 bo mu bihugu 26 byo muri Afurika, u Burayi na Amerika. 

Iyi myitozo yari imaze ibyumweru bibiri yateguwe n'Ingabo z'u Rwanda, RDF, zifatanyije n'igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Umuryango w'Abibumbye, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, uw'Ubumwe bw'u Burayi n'indi miryango mpuzamahanga.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman asanga imyitozo nk’iyi ari ikimenyetso kigaragaza ubufatanye bw’inzego zirimo iza gisirikare, abapolisi n’abasivili.

Yagize ati “Ubufatanye bugomba kuba hagati y’ibihugu, muri serivisi zitandukanye, hagati ya polisi, ingabo n’abasivili, kandi ndashaka gushimira abagize uruhare bose muri iyi myitozo, kuko bizabafasha kuvugurura ibikorwa byo kubungabunga amahoro no gutumba bigenda neza.”

Cpt Jenny Capati wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Lt Patrick Zuba wo mu Ngabo z'u Rwanda ni bamwe mu bitabiriye iyi myitozo.

Bavuga ko amasomo bahawe azabafasha gusoza uko bikwiye ubutumwa bw'amahoro, barushaho kubaka ubushobozi bwo guhangana n'imbogamizi nshya zivuka muri ubwo butumwa.

Ni ku nshuro ya kabiri iyi myitozo yari ibereye mu Rwanda, nyuma y'iyabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera mu kwezi kwa 8 k’umwaka ushize wa 2018.

Kuri iyi nshuro iyi myitozo yatanzwe hagendewe ku nteganyangigisho y'Umuryango w'Abibumbye, igamije kobongerera  ubushobozi mu mikorere n'imikoranire hagati y'ingabo, abapolisi n'abasivili mu butumwa bw'amahoro.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba wasoje iyi myitozo ku mugaragaro yashimangiye ko hakwiye kubaho ubufata bw’ingabo z’ibihugu, mu kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Yagize ati “Ubufatanye bwonyine ni bwo bwadufasha guhangana n’amakimbirane y’ubu n’andi ashobora kuvuka mu gihe kiri imbere. Nta muntu, nta n’igihugu cyangwa se ingabo zishobora kwifasha. Twese turakenerana kugira ngo dukore ibishoboka byose turinde umugabane wacu ibikorwa by’iterabwoba, ubukene n’uburenganzira bwa muntu n’amategeko arengera ikiremwamuntu.”

Yunzemo ati “Dushingiye ku bihe bibi byaranze Afurika, uyu mugabane ntabwo ushobora kwifasha guhangana n’iterabwoba n’amakimbirane hatabayeho uruhare rw’imigabane itandukanye, akarere n’abafatanyabikorwa mu gushaka ibisubizo byawo, mu kugarura amahoro n’ubusugire.”

Iyi myitozo yiswe Exercise shared Accord, yari ihurije hamwe abasirikare bagera ku 1200 bo mu bihugu 26 byo ku mugabane  w'Afurika, umugabane w'u Burayi n'uwa Amerika.

                                                          Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba ni we wasoje imyitozo

Inkuru mu mashusho


NIYONKURU Valens



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka

Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana