Yanditswe May, 18 2022 17:49 PM | 111,561 Views
Abahanga
mu by'umutekano basanga ibihugu bya Afurika bikwiye gutahiriza umugozi umwe, mu
gukemura ibibazo bibangamiye ituze ry'umuturage.
Iterabwoba,
imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibitero by’ikoranabuhanga, ni bimwe mu bibazo
bigaragazwa ko bikibangamiye umutekano w'umuturage ku mugabane wa afrika.
Kuba ibi bibazo bihuriweho n’ibihugu bya Afurika, nibyo abasirikare bakuru baturutse muri ibyo bihugu bari gukarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bahurizaho bavuga ko kubikemura bigomba gukorerwa hamwe nk'inzego zishinzwe umutekano ku mugabane.
Mu nama nyunguranabitekerezo y’igihugu ku mutekano, ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bwagaragaje ko igamije gusangira ibitekerezo ku bushakashatsi bwakozwe ku ngingo zitandukanye zirimo Demokarasi, kurengera ibidukikije n’ibindi hagamijwe kubungabunga umutekano w’umuturage bitari mu bihe by’intambara gusa.
Mu gukomeza ubushakashatsi busubiza ibibazo umugabane wa afurika ufite, Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira asanga hakenewe guhuza kw’inzego z’umutekano ku mugabane.
"Uyu mugabane urimo guhura n’ibibazo bitandukanye birimo ubuhezanguni, ihindagurika ry’ibihe, igabanuka ry’ibyo kurya, ibitero by’ikoranabuhanga, ihungabana ry’ubukungu n’ibindi, ibi kandi biri kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byacu, nta gihugu na kimwe cyakwifasha gukemura ibi bibazo cyonyine."
"Ibi bibazo byose hamwe byibukije abatuye isi na Afurika by'umwihariko, ibihe bigoye turimo ndetse n’ibyago bikomeye twaterwa no kudakorera hamwe, hakenewe kwihutisha imikoranire y’ibihugu n’inzego mu gushakira umuti ibyo bibazo duhura nabyo muri ibi bihe, uruhare rw’abikorera n’imiryango itari iya leta ni ingenzi cyane muri uru rugendo."
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo watanze ikiganiro muri iyi nama we asanga uruhare rw’umutekano mu kwimakaza demokarasi kuri uyu mugabane ari ntashidikanwaho, ariko asaba abari muri izi nshingano gushyira imbaraga ku bibazo bitari gusa urugamba rw’amasasu.
"Demokarasi isobanuye ibintu byinshi, ni uburyo bunyuranye bwa politiki bushyirwaho, buba busubiza ibibazo by’abanegihugu. Demokarasi ni ukumva utekanye aho uri n’umutekano ku rwego rw’igihugu, bivuze kandi ukwihaza mu rwego rw’ubukungu no kuba nta byangiza icyirere. Ntekereza ko demokarasi ri nk’umwambaro twambara, udukwiriye neza kuko wadupimweho."
Ishuri rikuru rya Gisirikare ubu ririmo abasirikare bakuru 48 baturutse mu bihugu bya 12 bya Afurika birimo n’u Rwanda, bakaba bari gukurikira amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu cyiciro cyaryo cya 10.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru