AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Gen Kazura na CG Munyuza mu ruzinduko muri Tanzania

Yanditswe May, 11 2021 08:21 AM | 20,698 Views



Umugaba Mukuru w’Ingabo z ’u Rwanda General Jean Basco Kazura ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan MUNYUZA  bari mu ruzinduko rw’akazi bakorera mu gihugu cya Tanzania guhera ku cyumweru taliki 9 Gicurasi 2021.

Ni uruzinduko ruri mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu bya Tanzania n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura ari kumwe n'Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Tanzania Major General Charles Karamba, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania, Elias John Kwandikwa, akaba ari n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ibiganiro byabereye muri Ministeri y’Ingabo z’igihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Muri iyo nama kandi hari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania General Venance Salivatory Mabeyo n’abandi bayobozi batandukanye mu ngabo za Tanzania. 

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, na we yasuye Icyicaro Gikuru cya Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam maze agirana ibiganiro na mugenzi wa Tanzania Simon Nyakoro Sirro uyobora Polisi ya Tanzania.

 Aba bombi babwiye itanzangamakuru ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’ibihugu ari ingenzi mu guhashya abagizi ba nabi bambukiranya imipaka, maze Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yemeza ko ku bufanye bw’impande zombi aba bakora iterabwoba bagomba gutsindwa.

Yagize ati "Twumvikanye ko dufatanije twembi ndetse na polisi z’ibindi bihugu tugomba kurwanya ibi byihebe kandi tugomba kubititsinda.Nishimiye uko yanyakiriye, twaganiriye byinshi kandi turizera ko byose bishoboka."

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania Simon Nyakoro Sirro we yasobanuye ko izi ngamba zizatuma abaturage b’ibihugu byombi babaho mu mutuzo.

Ati "Twumvikanye ko abaturage bacu, Abanyarwanda n’Abatanzania bagomba kubaho mu mutekano muri ibi bihugu byacu bibiri ndetse no mu muryango wacu w’ibihugu by’iburasirazuba bw’Afrika.Ku buryo umugizi wa nabi ukoze igikorwa kibi muri Tanzania agahungira mu Rwanda ntazigere agira amahoro cyangwa yakora amakosa agahungira Tanzania amenye ko nta mahoro azagira. Hari abantu bakora ibikorwa bibi ku mipaka yacu twumvikanye ko hazakomeza kubaho ibikorwa by'ubufatanye hagati yacu bijyanye no gucunga umutekano.

Uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Basco Kazura n’intumwa ayoboye rurakomeje mu bice bitandukanye muri Tanzania rurakomeje bikaba biteganijwe ko azasura imitwe itandukanye y'Ingabo za Tanzania n'ibikorwa byazo bitandukanye.

Tanzania n;u Rwanda ni bihugu bituranyi kandi bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye by'umwiharika inzego z'umutekano mu bihugu byombi zikorana bya hafi.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/janFTEpvnq8" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu