Yanditswe May, 20 2022 19:37 PM | 98,208 Views
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura asanga abasirikare ari
abenegihugu nk’abandi, bityo ntaho bakwiye guhezwa mu gihe cyose ibyo bakora
biteza imbere igihugu kandi bikaba bikurikije amategeko.
Ibi yabigarutseho ku munsi wa nyuma w’inama Y’iminsi 3 ku mutekano w’igihugu yari imaze iminsi 3 ibera i Kigali.
Ikiganiro
cyibanze ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage
ku mugabane wa Afurika nicyo cyabaye icya nyuma mu byatangiwe mu nama ku
mutekano w’igihugu, National Security Symposium 2022.
Impuguke n’inararibonye mu by’igisirikare n’umutekano zagaragaje ko amakimbirane n’ubwumvikane buke hagati y’inzego za gisivile n’iza gisirikare bikunze kugaragara mu bihugu bitari bike bya Afurika, biri mu bituma inzego z’umutekano zidatanga umusanzu ukwiye mu iterambere ry’ibyo bihugu cyane cyane aho usanga abasivili batifuza ko hari umusirikare cyangwa umupolisi wajya mu mwanya w’ubuyobozi bwa gisivili ariko ku rundi ruhande inzego z’umutekano nazo ntizihanganire kurebera ibitagenda kandi zumva hari icyo zakora.
Aha Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Kazura asanga kuba umusivili cyangwa umusirikare bidakwiye kuba ikibazo mu gihe uri mu nshingano azuzuza uko bikwiye.
"Nemera ko iyo umusirikare akoze akazi ke k’ibanze ari ko kurinda ubusugire bw’igihugu aba atanze umusanzu we mu iterambere ry’igihugu, kuko ibyo bifasha izindi nzego gukora ibyo zigomba gukora mu mutekano n’ituze. Ariko nanone mu gihe ubuyobozi bufashe icyemezo bukavuga buti uyu niwe muntu nyawe muri aka kazi sinumva impamvu kuba ari umusivili cyangwa umusirikare byaba ikibazo mu gihe intego nkuko nabivuze mbere ari uguteza imbere igihugu! Nanone ariko mu mikorere y’uwo musirikare akwiye kuba hari amategeko agomba kubahiriza kuburyo ubuyobozi bugenzura ko icyo ari cyo cyose agikorera muri uwo murongo kuburyo adashobora gukora ikintu cyatera ikibazo igihugu."
Umugaba mukuru w’ingabo za Zambia, Lt. Gen. Dennis Sitali Alibuzuwi nawe avuga ko hari ubwo usanga inzego z’umutekano zikenewe kugirango hakosorwe amakosa ya bamwe mu bayobozi nkuko mu gihugu cye bijya bikorwa.
Ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya gisirikare RDF SCSC bateguriwe ibi biganiro bavuga ko iyi nama bayikuyemo impamba ikomeye izabafasha mu kazi kabo nyuma yo gusobanukirwa umutekano mu buryo bwagutse.
Minisitiri w’ingabo Maj Gen. Albert Murasira wasoje iyi nama, yahaye umukoro abayitabiriye by’umwihariko ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda, RDF SCSC.
Uretse ikiganiro ku ruhare
rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage ku mugabane wa
Afurika, kuri uyu munsi wa nyuma w’iyi nama habaye ikindi kiganiro cyo
cyagarutse ku kibazo cy’ingufu z’amashanyarazi n’izo gutekesha muri Afurika
n’uburyo bwo kugikemura.
Divin Uwayo
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
4 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
5 hours
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
5 hours
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru