Gen Kabarebe yasabye urubyiruko gushikama rugahangana n’abaharabika isura y’u Rwanda

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Gen Kabarebe yasabye urubyiruko gushikama rugahangana n’abaharabika isura y’u Rwanda

Yanditswe Dec, 20 2021 18:54 PM | 33,258 Views



Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe yasabye urubyiruko gushikama rugahangana n’abaharabika isura y’u Rwanda banyuze ku mbuga nkoranyambaga. 

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw'intore z'Inkomezamihigo, rurimo gutorezwa mu kigo cy'Ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera.

Ni ikiganiro cyibanze ku murage urubyiruko ruvoma mu ndangagaciro z'urugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaka u Rwanda twifuza. 

Muri iki kiganiro Gen Kabarebe yasobanuriye uru rubyiruko ko intego nziza ingabo za RPA zari zifite, ariyo yazishoboje gutsinda urugamba barwanaga n'izahoze ari ingabo za Ex-FAR zari zifite ibikoresho n'inkunga y'amahanga ariko zidafite intego y'urugamba.

Yahishuriye uru rubyiruko ko gutsinda urugamba bisaba ubwitange.

Ni ikiganiro cyanogeye urubyiruko, aho rwari rufite inyota yo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko urugamba rwo kwibohora.

Gen Kabarebe ashimangira ko kuri ubu inzira iharuye, icyo urubyiruko rwa none rusabwa ari ugusigasira ibyagezweho, ruhangana n’abanzi b’igihugu bakomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga bagaharabika isura y’u Rwanda.

Iri ni isomo ryacengeye izi ntore z'Inkomezamihigo, aho zishimangira ko kurinda igihugu ari ihame ndakuka.

Uru rubyiruko rwishimira ko mu gihe cy’iminsi 9 rumaze mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, rwahawe amasomo atandukanye arwubakamo kuba Abanyarwanda bahamye, bakunda igihugu kandi barajwe ishinga n'iterambere ry'u Rwanda.


Mbarushimana Pio




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame