AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Gatsibo: Biteguye umusaruro wisumbuyeho mu buhinzi bw'ibigori

Yanditswe Nov, 16 2023 16:34 PM | 87,834 Views



Abahinzi b'ibigori bo mu Karere ka Gatsibo baravuga ko biteze inyongera ya 30% y’umusaruro w'icyo gihingwa, icyo cyizere bakagishingira ku bufasha Leta ikomeje kubaha burimo kubaha ifumbire, ubwanikiro n’inganda zitunganya umusaruro. Ni mugihe ubuyobozi bw'akarere buvugako buri kagari kagiye kugezwamo uruganda ruto rutonora ibigori.

Intero y'abahinzi b'i Gatsibo ni "twihaze mu biribwa", ariko kugirango igerweho ngo ni uko umusaruro uva mu buhinzi bw’ibigori wiyongera.

Mukongera uwo musaruro w’ibigori, intego muri aka karere ni uko hegitari imwe yajyaga yeraho toni enye ubu igomba kweraho toni eshanu guhera muri iki gihembwe cy’ihinga. Bamwe mu bahinzi bavuga ko iki gipimo baniteguye kukirenza.

Akanyabugabo ko kuzamura umusaruro w’ibigori abahinzi bagaterwa n’ubufasha Leta ibaha. Urugero ni urwa Koperative COPCUM ihinga ibigori kuri hegitari 50 igasarura toni 250, ishima ko yahawe ubwanikiro bushya butatu ariko no muri aka karere kose abahinzi b'ibigori bamaze kubakirwa ubwanikiro 300 n’ubuhinikiro 28 mu rwego rwo kongera ubwiza bw’umusaruro.

Ibi binajyana no kwegereza abahinzi inganda zitonora zikanatunganya ifu y’ibigori. Muri aka karere kandi hamaze kugera inganda nini ndwi aho bamwe muri ba nyirazo bahamya ko kongera umusaruro w’ibigori bizabafasha kongera ibyo bakora.

Mugufasha izi nganda zakira umusaruro w’abahinzi kubona isoko, ibigo by’amashuri byo muri aka karere byahisemo gukoresha kawunga y'izi nganda mu kugaburira abanyeshuri. Bamwe mu bayobozi b'ibi bigo bakavuga ko nabo ibyo byabagabanirije urugendo rwo kujya guhahira abanyeshuri mu bindi bice by’igihugu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwo buvuga ko bugiye gukemura ikibazo cy’imihanda aho itagendeka bityo abahinzi bakoroherwa no kugemura umusaruro, gusana bumwe mu bwanikiro bwangiritse, ndetse no kugeza uruganda ruto rutonora ibigori muri buri kagari nk'uko byemezwa na Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Muri aka karere ubuhinzi bwose muri rusange bukorerwa kuri hegitari 23,000 aho buri gihembwe cy'ihinga ibigori bitanga umusaruro ungana na toni 15,000 bikaba byihariye 55% by’umusaruro wose w’ibingwa.

Kongera umusaruro ariko si umwihariko w’Akarere ka Gatsibo gusa ahubwo ni n'uwa Leta y’u Rwanda muri rusange aho mu gihugu hose ubutaka bwose bugomba gushingwa aho bishoboka, no gufasha abahinzi kubona ifumbire igatangwa kuri nkunganire 100% mu rwego rwo kongera ibiribwa ndetse no guhangana n’itumbagira ry’ibiciro byaryo ku masoko.


Maurice Ndayambaje




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF