AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Gatsibo: Abaturage barasaba gushumbushwa ihene zabo zarwaye nyuma yo gukingirwa

Yanditswe Aug, 30 2019 12:57 PM | 14,332 Views



Abaturage bo mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro Mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bahangayikishijwe n’uburwayi butazwi bukomeje kwibasira amatungo yabo yiganjemo ihene. Aba baturage barashinja abaveterineri kuba nyirabayazana w’uburwayi bw’aya matungo, kuko buzifata nyuma yo kuzikingira, ari na ho bahera basaba ko bashumbushwa. 

Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere rivuga ko rigiye gushaka umuti w’iki kibazo ku bufanye n’izindi nzego.

Muri uyu Murenge wa Kiziguro habarurwa ihene zigera ku 1479. Mu byumweru bitatu bishize zatangiye gukingirwa zimwe mu ndwara zikunze kwibasira amatungo magufi zirimo n’iyitwa muryamo. Gusa ariko nyuma y'uko zihawe uru rukingo, bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ndatemwa bo bavuga ko rwagize ingaruka ku matungo yabo yiganjemo ihene.

Kugezu ubu muri aka Kagari ka Ndatemwa habarurwa ihene zigera kuri 49 zafashwe n’ubu burwayi, mu gihe izigera ku icumi zo zimaze guhitanwa na bwo nk’uko imibare y’ishami rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gatsibo ibigaragaza.

 Gusa, abaturage bo bemeza ko izapfuye ziri hejuru y’icumi. Bene aya matungo bifuza ko ubuyobozi bwabashumbusha.

 Ubu burwayi butaramenyekana kugeza ubu buzahaza cyane ihene zihaka, kuko mu gihe zifashwe zidashobora kurisha. 

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gatsibo, Dr Nsigayehe Ernest nawe yemera ko gupfa kw’aya matungo byatewe n’urukingo zahawe, ariko ngo bagiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo barebe icyakorwa.

Kuri ubu hatangiye ibikorwa byo kuvura ihene zafashwe n’ubu burwayi ariko zikaba zitarahitanwa nabwo, Dr Nsigayehe Ernest akavuga ko zo zishobora gukira. Mu Karere ka Gatsibo hamaze gukingirwa ihene zigera ku bihumbi 29 806, mu gihe mu Kagari ka Ndatemwa hakingiwe izigera kuri 900.

VALENS NIYONKURU 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira