Yanditswe Aug, 30 2019 12:57 PM | 14,332 Views
Abaturage bo mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge
wa Kiziguro Mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bahangayikishijwe n’uburwayi
butazwi bukomeje kwibasira amatungo yabo yiganjemo ihene. Aba baturage
barashinja abaveterineri kuba nyirabayazana w’uburwayi bw’aya matungo, kuko
buzifata nyuma yo kuzikingira, ari na ho bahera basaba ko bashumbushwa.
Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere rivuga ko rigiye gushaka umuti w’iki kibazo ku bufanye n’izindi nzego.
Muri uyu Murenge wa Kiziguro habarurwa ihene
zigera ku 1479. Mu byumweru bitatu bishize zatangiye gukingirwa zimwe mu ndwara
zikunze kwibasira amatungo magufi zirimo n’iyitwa muryamo. Gusa ariko nyuma
y'uko zihawe uru rukingo, bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ndatemwa bo bavuga
ko rwagize ingaruka ku matungo yabo yiganjemo ihene.
Kugezu ubu muri aka Kagari ka Ndatemwa habarurwa ihene zigera kuri 49 zafashwe n’ubu burwayi, mu gihe izigera ku icumi zo zimaze guhitanwa na bwo nk’uko imibare y’ishami rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gatsibo ibigaragaza.
Gusa, abaturage bo bemeza ko izapfuye ziri hejuru
y’icumi. Bene aya matungo bifuza ko ubuyobozi bwabashumbusha.
Ubu burwayi butaramenyekana kugeza ubu buzahaza cyane ihene zihaka, kuko mu gihe zifashwe zidashobora kurisha.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gatsibo, Dr Nsigayehe Ernest nawe yemera ko gupfa kw’aya matungo byatewe n’urukingo zahawe, ariko ngo bagiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo barebe icyakorwa.
Kuri ubu hatangiye ibikorwa byo kuvura ihene zafashwe n’ubu burwayi ariko zikaba zitarahitanwa nabwo, Dr Nsigayehe Ernest akavuga ko zo zishobora gukira. Mu Karere ka Gatsibo hamaze gukingirwa ihene zigera ku bihumbi 29 806, mu gihe mu Kagari ka Ndatemwa hakingiwe izigera kuri 900.
VALENS NIYONKURU
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru