AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gasana wayoboye WDA n'abandi bantu 7 bo muri WDA, WASAC na RSSB bafunzwe

Yanditswe Sep, 21 2019 07:46 AM | 17,820 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu umunani bakekwaho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa Leta.

 Abafashwe ni uwari Umuyobozi Mukuru w' Ikigo cyo guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro (WDA), Gasana Jerome, uwari ushinzwe imishinga, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’imari n’umukozi ushinzwe abakozi muri WDA.

Hari kandi, Umuyobozi ushinzwe ishoramari n’ushinzwe abakozi muri RSSB.

Hafunzwe  kandi uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imari n’ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi muri WASAC.

Ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter, RIB yavuze ko ikomeje iperereza kuri aba bantu uko ari umunani.

Bose ibyaha bakurikiranwe bituruka mu byagaragajwe na raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, aho yerekanye ko  mu bihe bitandukanye hari umutungo wa Leta wakoreshejwe nabi.


Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage