Yanditswe May, 25 2020 21:42 PM | 37,028 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaritse ku mirimo, Gatabazi JMV na Gasana Emmanuel bari aba guverineri, kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, riragira riti "Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko N°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n'imikorere by'lntara cyane cyane mu ngingo yaryo ye 9; Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana GASANA Emmanuel wari Guverineri w'Intara y'Amajyepfo na Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney wari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho.
Gasana Emmanuel yari agiye kumara imyaka 2 ayobora Intara y'Amajyepfo, aho yatangiye kuyiyobora tariki 18 Ukwakira 2018, avuye ku mwanya wa Komiseri wa Polisi y'Igihugu.
Ni mu gihe Gatabazi Jean Marie Vianney we yari amaze imyaka itatu ayobora Intara y'Amajyaruguru, aho yashinzwe kuyiyobora tariki 31 Kanama 2017.
Ingingo ya 9 y'Itegeko N°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n'imikorere by'lntara ivuga ko Guverineri w’Intara ashyirwa mu mirimo
n’Iteka rya Perezida byemejwe n’Umutwe wa
Sena.
Guverineri w’Intara avanwa ku mirimo ye
n’Iteka rya Perezida.
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru