Yanditswe Jan, 02 2018 15:35 PM | 4,137 Views
Abagabo 2 bafungiye kuri station ya police ya Nduba mu karere ka Gasabo nyuma yo gukekwaho kwiba moto mu mujyi wa Kigali bagahungira muri uwo murenge.
Umuvugizi wa police mu mujyi wa Kigali Spt. Emmanuel Hitayezu avuga ko abo bakekwa bafatanywe moto zakoraga umwuga wo gutwara abagenzi, kuri ubu bakaba bari mu maboko ya police nyuma yo gutabwa muri yombi.
Aba bakekwaho ubujura bwa moto, babanje kwiba iyo basanze iparitse i Remera bayijyana i Nduba, bagezeyo na ho bahiba indi mu ga centre ka Gasanze, nyirayo yari mu kabari ayisiga imbere yako.
Abo basore 2 bivugwa ko baje gufatwa kubera ko batwaye iyo moto yo ku kabari ko muri Gasanze, bakahagaruka baje gutwara iyo bari bajeho mbere ari na yo bibye i Remera.
Police yibutsa ko ubujura buhanishwa ingingo ya 300 y'igitabo cy'amategeko ahana aho uhamwe na bwo ashobora gufungwa kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2, n'ihazabu yikubye inshuro 2 cyangwa 5 z'agaciro kibyibwe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru