AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Gako Beef Project yitezweho kongera umusaruro w’inyama mu Rwanda no hanze

Yanditswe Jul, 30 2019 08:34 AM | 8,023 Views



Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB kiratangaza ko umushinga wo guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga inyama mu buryo bwa kinyamwuga uzagirira akamaro igihugu kandi unakemure ibura ry'inyama haba ku masoko yo mu gihugu no hanze yacyo.

Uyu mushinga uzakorera ubworozi bw'inka zitanga inyama uzwi nka  Gako beef project mu Karere ka Bugesera, mu mirenge ya Mayange na Kamabuye ku butaka bufite ha 5.919.

Mu ntangiriro z'uyu mushinga, harimo kugezwa ibikorwa remezo bizafasha muri ubwo bworozi

Umuyobozi w'uwo mushinga Kayitare Pierre Claver arasobanura mu rwego rwa tekiniki imirimo ikorwa ubu n'igihe izarangirira

Yagize ati ''Hari amatiyo azamura amazi ayajyane mu bigega biri hejuru ku musozi, aha hazakoreshwa amashanyarazi, nagera ku misozi abe yakwijyana (gravitation system). Twateganyaga ko muri uku kwezi kwa 7 tuba turangije gutaba amatiyo hasigaye kuyasuzuma, twumvaga ko ibi bikorwa byaba byarangiye mu kwezi kwa 8 tugatangira amasuzuma.''

Hari bamwe mu borozi batangiye gusogongera ku byiza by'uwo mushinga bishimira ibikorwa begerejwe, bakavuga ko bawutezeho ibyiza byinshi.

Mugabo Emmanuel umwe muri bo yagize ati ''Kuba amatungo yacu abona amazi, bituma ziyarenza ku bwatsi zabonye zikaba nziza zikanabyibuha; ariko ibirenzeho iyo baguhaye ibikorwa nk'ibi utekereza kurushaho gufata neza matungo.v Byongeye kandi tubona ko uyu mushinga uzagera ku ntego yo kwihaza ku nyama, kuko iyo urebye uburyo inka zishishe bitanga icyizere.''

                                 Imirimo yo kubaka ibikorwa remezo irarimbanyije (Ifoto/MINAGRI)

Umuyobozi wungirije muri RAB,  Dr Uwituze Solange avuga ko uyu mushinga watangijwe Leta igatanga ubwunganizi mu rwego rwo gukora ubworozi bw'inka n'ubucuruzi mu buryo bwa kinyamwuga, gusa ngo haracyategerejwe icyemezo cy'ubucuruzi bw'inyama:

Yagize ati ''Abashoramari bishyize hamwe, twebwe nka Leta tubunganira ku bikorwa remezo. Turateganya no kubaka ibagiro rya kijyambere, ritunganya inyama zujuje ubuziranenge, tukagemura mu gihugu no hanze. Icyifuzo cyacu ni uko umushinga watangira muri uyu mwaka ari ko hari ibyo tutarabona, nka certificat yemeza ako tutabaga inka zifite uburwayi, itangwa n'ikigo mpuzamahanga cyita ku buzima bw'amatungo.''

Leta y'u Rwanda imaze gushora miliyari 14 z'amafaranga y'u Rwanda muri uyu mushinga ihageza ibikorwa remezo bikenewe, mu gihe abakoshoramari na bo bamaze gushoramo agera kuri miliyari 5.

Gusa, inyigo irambuye y'uyu mushinga iracyanononsorwa n'ikigo gishinzwe iterambere RDB, nyuma bikazatuma hamenyekana ingano y’ibiro by’inyama zizatunganywa n’uru ruganda.

Kugeza ubu ikireranyo kigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa FAO kigaragaza ko Umunyarwanda arya ibiro umunani by’inyama ku mwaka. Mu gihe undi muturage utuye munsi y’ubutayu bwa Sahara arya n’ibura ibiro 35 by’inyama ku mwaka.

John BICAMUMPAKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize