Yanditswe Jan, 19 2022 20:42 PM | 21,148 Views
Bamwe mu barimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye, baravuga ko gahunda yo gusibiza abanyeshuri batatsinze amasomo yatanze umusaruro kuko byatumye abanyeshuri bahindura imyitwarire biga bashyizeho umwete.
Amanota yabo y’igihembwe
cya mbere ngo yabaye meza bageraranyije n’indi myaka yabanje.
Ku bigo by'amashuri bitandukanye, bamwe mu banyeshuri basibijwe ndetse na bagenzi babo biga mu yindi myaka, bavuga ko icyemezo cyo gusibiza cyabakanguye mu myigire yabo.
Mu mpera z'umwaka wa 2021 nibwo minisiteri y'uburezi yafashe umwanzuro w'uko umunyeshuri utatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange ndetse n'utagize amanota 50% mu y'indi myaka, asibizwa nta nkomyi.
Bamwe mu barimu bishimira iki cyemezo cyo gusibiza abatsinzwe kuko cyatumye imyitwarire ihinduka, batangira kwiga bashyizeho umwete.
Gusibiza abanyeshuri batsinzwe si ubwa mbere bikozwe mu Rwanda, inzobere mu burezi Dr Munyakayanza Jean Francois avuga kuba hari harashyizweho amabwiriza yo kwimura abanyeshuri benshi bitakuragaho ireme ry’urezi, ko ahubwo uburyo byakorwaga aribwo bwari bufite ikibazo.
Uretse abatatsinze ibizamini bya Leta batemererwa kwimukira mu myaka ikurikiyeho nk’uko byahoze, abiga mu yindi myaka nabo, ntawemerwa kwimuka igihe atagize amanota 50%.
Umwaka
ushize w’amashuri, hasibijwe abanyeshuri bagera mu bihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya Leta mu mashuri
abanza n'icyiciro rusange Tronc commun.
Mbabazi Dorothy
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru