AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Gabon yahaye buruse yo kwiga muri UR abanyeshuri 31

Yanditswe Oct, 11 2021 19:04 PM | 40,892 Views



Ku nshuro ya mbere  Gabon yohereje mu Rwanda abanyeshuri bayo 31 gukomereza amashuri yabo ya kaminuza mu Rwanda.

Ni ubwa mbere iki gihugu  gitanga buruse ku banyeshuri bacyo kujya kwiga mu Rwanda.

Byari bimenyerewe ko abanyeshuri bo ku Mugabane wa Afurika bagana iya mahanga kwiga amasomo yabo ya kaminuza. 

Ariko ku nshuro ya mbere Gabon yohereje Abahungu 18 n’abakobwa 13 baturutse muri Gabon ni bo bakiriwe ku mugaragaro na kaminuza y’u Rwanda bakaba bagiye gukomerezamo amasomo yabo kuri buruse bahawe n’igihugu cyabo.

Gilles Evrard Mayagui Manamy, Umuyobozi mu kigo cya leta ya Gabon gishinzwe gutanga buruse, Agence nationale des Bourses du Gabon, avuga ko u Rwanda ari amahitamo meza Gabon yakoze ishingiye ku mpamvu zumvikana.

Yagize ati "Impamvu ya mbere ni uko dusangiye umuco dore ko n’abakuru b’ibihugu byacu byombi, ni ukuvuga Perezida Paul Kagame na Perezida Ali Bongo Odimba bafitanye umubano mwiza kandi uwo mubano mwiza hagati y’u Rwanda na Gabon umaze imyaka myinshi. Icya kabiri ni uko uburyo bw’imyigishirize n’ireme ry’uburezi mu Rwanda biri ku rwego rwiza kuko u Rwanda rwisunze ubumenyingiro burubera ikiraro hagati y’ubumenyi n’umurimo kandi natwe dukeneye gushyira imbere iryo hame, ari na yo mpamvu twifuza ubumenyi butandukanye. Uyu munsi ni u Rwanda, tunafite ubunararibonye bwo mu Bufaransa, mu Budage, muri Amerika no muri za Espanye ariko ikindi cya gatatu cy’ingenzi cyatumye tuza mu Rwanda ni ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cg cooperation sud-sud, kuko Afurika izatezwa imbere n’abana bayo. Ni yo mpamvu rero twahisemo guha abanyeshuri bacu ubumenyi butangirwa mu Rwanda kugira ngo twigire ku mikorere y’u Rwanda cyane ko muri iki gihe ari imwe mu mikorere myiza muri Afurika."

Bitandukanye na bamwe muri bagenzi babo b’Abanyafurika baba bafite inzozi zo kwiga mu bihugu byo mu Burayi, Amerika n’ahandi, aba banyeshuri bo muri Gabon bo bavuga ko batewe ishema no guhaha ubumenyi kuri benewabo b’Abanyafrika.

Bomba Emmanuel ati "Ndi umunyafurika kandi nkunda umugabane wanjye. Nshyigikiye iki gitekerezo cyo kwiga muri Afurika kuko bidufasha guteza imbere umugabane wacu, ari yo mpamvu ntatekereza kwirirwa njya kwiga muri USA cyangwa mu Bwongereza."

Omonda Gloire Daniel we avuga ko inzozi ze zitari izo  kujya kwiga muri USA cyangwa mu Burayi. 

Ati "Njyewe nemera ko hano hari amashuri meza kuko na mbere yo kubona iyi buruse njye n’ababyeyi banjye twari twaramaze gufata gahunda yo kuza mu Rwanda. Ni ibintu binejeje cyane kuko abaturage ba hano mu Rwanda bagira urugwiro, maze kumenyana na benshi twahanye na numero[za telefone] namaze no kumenya amwe mu magambo y’ikinyarwanda mbese ndumva nguwe neza hano!"

Na ho uwitwa Singina Emmanuel ati "Tumaze imyaka dutangiye kubona ko dufite uburyo bwo kwigira muri Afurika tutiriwe tujya mu yandi mahanga. Twaje no gusanga ko u Rwanda mu ruhando rwa Afurika rumaze kugera ku rundi rwego haba mu bumenyi, mu bukungu n’ahandi. Ni na ho nsanga ubu bufatanye hagati y’u Rwanda na Gabon buzadufasha nk’abanyeshuri bo muri Gabon kubona ubwo bumenyi bwamaze no guhabwa urubyiruko rw’abanyarwanda kugirango natwe duteze imbere igihugu cyacu cya Gabon cyangwa tunafashe imiryango yacu kuko igihugu cyacu kiradukeneye."

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye abanyeshuri bavuye mu gihugu cy’amahanga ku bufatanye n’icyo gihugu kuko abanyamahanga bose bigaga muri kaminuza y’u Rwanda kugeza ubu ari ibirihiriraga cyangwa bakarihirwa n’abandi baterankunga babo.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’igenamigambi, Dr. Musafili Papias Malimba avuga ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri ubu bufatanye.

Muri kampisi za Nyarugenge, Gikondo, Huye na Rukara, aba banyeshuri bo mu Gabon uko ari 31 baziga mu mashami atandukanye arimo ibijyanye n’imiyoborere, ubuhinzi n’ubworozi, ibinyabuzima n’ubutabire n’ibindi.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura