Yanditswe Jan, 09 2022 20:23 PM | 10,861 Views
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu tugari
twose two mu karere ka Nyagatare bahawe mudasobwa 108, abazihawe bakaba bashima leta
y’u Rwanda bakemeza ko ubu noneho hari serivisi zatangirwaga ku Murenge bagiye
kujya batangira ku kagari.
Muri aka karere ka Nyagatare kagizwe n’Utugari 108, buri Munyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari yahawe mudasabobwa yo mu bwoko bwa Lenovo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen asanga izi mashini zikwiye kandi gufasha aba bayobozi kubika amakuru ajyanye n’ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi, kugira ngo igihe cyose umuturage ayakeneye ayabone bitamugoye.
Gusa impungenge y'imikoreshereze y'izi mudasobwa mu biro byo mu Tugari tumwe na tumwe, ni uko tutarageramo umuriro w’amashanyarazi, ariko ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwemeza ko iki kibazo kigenda gikemuka kuko uko umwaka utashye haba hari ingengo y’imari iba yaragenewe kugeza umuriro mu duce utaragezwamo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru