Yanditswe Apr, 13 2019 20:04 PM | 4,798 Views
Intara y'i Burasirazuba kuri uyu wa Gatandatu yibutse abari abakozi bahoze ari aba za Perefegitura za Kibungo na Kigali Ngali aho hibutswe abari abakozi 19.
Gahigi Claver wakoraga muri Perefegitura ya Kibungo yatanze ubuhamya bw'inama zitandukanye zagiye zikorwa zigamije kurimbura Abatutsi mbere ya jenoside.
Guverineri w'intara y'i Burasirazuba Mufulukye Fred asanga abantu bakwiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi banayivanamo amasomo agamije guteza imbere igihugu.
Uhagarariye IBUKA asaba abantu gukomeza gutanga amakuru y'aho abishwe muri Jenoside batarashyingurwa mu cyubahiro bari.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase yabwiye ibitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ko ubu Abanyarwanda bakwiye guterwa ishema n'uko bafite igihugu.
Abantu 19 bibutswe nibo bamaze kumenyekana ko bari abakozi bakoreraga za perefegitura na sou perefegitura zahurijwe mu ntara y'Iburasirazuba.
Inkuru ya John Patrick Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru