AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

GUSOZA ICYUNAMO-ABANYARWANDA BASABWE GUKOMEZA KUNGA UBUMWE

Yanditswe Apr, 13 2019 19:26 PM | 4,335 Views



Mu gusoza icyumweru cy'icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda basabwe gukomeza kunga ubumwe, birinda icyo aricyo cyose cyaba intandaro y'amacakubiri.

Uyu muhango wo gusoza icyunamo wabereye ku rwibutso rwa Jenoside Rebero, ahashyinguye abanyapolitiki 12 bari mu bishwe muri Jenoside bazira ibitekerezo byabo kuko bitandukanije n'abateguye kandi bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rwibutso kandi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 14 y'abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi.

Umuvugizi w'ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Depite Mukabunani Christine, avuga ko kwibuka aba banyapolitiki beza ari inshingano, anashima abanyapolitiki bagize uruhare mu guhagarika jenoside, aho yemeza ko nabo bibaha umukoro wo guharanira ikiza.


Hon. Mukabunani Christine yagize ati :

“Uru rugamba ntabwo rwari rworoshye, ariko kubera kurwanira ukuri rwarashobotse. Ni muri urwo rwego dushimira imitwe ya politiki n'abanyapolitiki, bagize uruhare rukomeye muri uru rugamba rwo kurwanya ingoma y'igitugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi. Bidutera ishema twebwe abanyapolitiki bariho muri iki gihe. Ariko kandi biduha n'umukoro wo guhora tubibuka, no gukora ku buryo imiyoborere myiza baharaniye tuzakomeza kuyigira intego yacu.”

Mu kiganiro ku ruhare rwa politiki mbi muri jenoside yakorewe abatutsi n'urwa politiki nziza mu kubaka igihugu, umunyambanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside Dr Jean Damascene Bizimana, yagaragaje uburyo amashyaka yari afite ingengabitekerezo ya jenoside yakoreshaga imvugo z'urwango, agakora n'ibikorwa bigamije gucamo ibice abaturage, kugera kuri jenosdie yakorewe abatutsi.


Dr. Bizimana yanagaragaje uburyo abanyapolitiki beza, bazanye politiki yo guhuza abantu, bakarwanya ikibi aho kiva kikagera. Iyi politiki nziza, perezida wa sena Bernard Makuza yemeza ko yagaruriye icyizere abanyarwanda, aho Leta yashyizeho icyerekezo gishingiye ku imiyoborere myiza nayo ishingiye ku masomo bakuye mu mateka yabo. Yasabye abanyarwanda gukomera ku bumwe bwabo no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Hon. Bernard MAKUZA yagize ati:

“Ni ngombwa rero, ko abanyarwanda twese dukomera ku murongo w'ubumwe, ukuri kw'amateka yacu n'amasomo twakuyemo, nabyo bikatubera izindi mbaraga zo kurinda ibyo twagezeho ndetse tukanubakiraho ibirenze. Twemera tudashidikanya ko urubyiruko rwacu rugize umubare munini w'abanyarwanda, rufite na none uruhare runini mu nshingano yo kurinda amahitamo yacu n'ibyo twagezeho, kandi rurabishoboye.”


Perezida wa Sena yanagaragaje ko n'ubwo amahanga yatereranye u Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi, ngo nyuma yo kuyihagarika  no kongera kwiyubaka, rwo rwiyemeje guharanira ko imiyoborere myiza igera hose, mu rwego rwo kurwanya ikibi.

Hon. Bernard Makuza yagize ati:

“U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga. N'ubwo uwo muryango waduterereranye, tuwurimo. Tukaba rero twariyemeje kuwubamo duharanira kugira akamaro, dutanga umusanzu wacu mu kuzana impinduka zikenewe, cyane cyane nko mu bijyanye no gukumira no guhana icyaha cya jenosdie n'ingengabitekerezo yayo.”

N’ubwo icyumweru cy’icyunamo gisojwe, ibikorwa byo kwibuka byo birakomeza, kandi abaturage bakaba basabwa gukomeza kubyitabira, no gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Abanyapolitiki 12 bashyinguye ku rwibutso rwa jenoside rwa Rebero ni Joseph Kavaruganda, Ndasingwa Landouard, André Kameya, Frederic Nzamurambaho, Felicien Ngango, Faustin Rucogoza, Venantie Kabageni, Augustin Rwayitare, Jean de La Croix Rutaremara, Jean Baptiste Mushimiyimana, Charles Kayiranga na Aloys Niyoyita.


Inkuru ya Jeannette Uwababyeyi




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage