AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ihame ryo gusaranganya ubutegetsi ni ibanga ryo kubaka ibiramba -Abasesenguzi

Yanditswe Jun, 17 2019 08:58 AM | 4,746 Views



Abanyapolitiki  n’abasesenguzi ba Politiki barahuriza n’abatuarge ku ngingo yo guhamya y’uko ihame ryo gusaranganya ubutegetsi u Rwanda rwimakaje ari ibanga ryo kubaka ibiramba no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu.

Gusangira ubutegetsi nta kwikanyiza ni rimwe mu mahe remezo 6 ateganywa n’itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Impuguke mu mitegekere n’imiyoborere Dr. Murenzi Phanuel avuga ko gusaranganya ubutegetsi ari uburyo bw’imiyoborere butuma buri wese yumva adahejwe, ibi ngo bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukumira uburakare.

Umuvugizi w'Ihuriro nyunguranabitekrezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda akaba n’umuyobozo w’ishyaka PS Imberakuri , Christine Mukabunani yemera ko hari intambwe nini yatewe mu gusangira  ubutegetsi  icyakora akavuga ko hari bike bikenewe kunozwa.



Abaturage b’ingeri zinyuranye bavuga ko kuba mu Rwanda hari Ihame ryo gusangira ubutegetsi aribo ba mbere ba byungukiramo.

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri avuga ko ubu buryo bwo gusangira ubutegetsi butabuza ko amashyaka ashobora kugira ibitekerezo binyuranye .

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kandi riteganya ko umutwe wa Politiki watsinze amatora udashobora kurenza 50% by’imyanya mu nama y’Abaminisitiri.Ku mpuguke mu butegetsi n’imiyoborere Dr. Murenzi Phanuel ngo bituma igihugu kibona ibitekerezo bitandukanye byaba ibiturutse mu mitwe ya Politiki itanzinze amatora cyangwa se mu batabarirwa mu mitwe ya Politiki muri rusange.

Hashize imyaka 16 u Rwanda rufite itegeko nshinga rishyira imbere ihame ryo gusangira ubutegetsi. Uyu akaba ari umwe mu musaruro wavuye mu biganiro byahuje abantu b’ingeri zitandukanye byabereye mu Rugwiro muri za 97 na 98.

Ni inkuru ya Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage