Yanditswe Apr, 25 2019 07:25 AM | 2,533 Views
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano General
James KABAREBE yasabye urubyiruko guharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza
ziganisha ku iterambere ry'igihugu n'abanyarwanda muri rusange. Hari mu
biganiro urubyiruko rwiga mu ishuri IPRC Musanze rwahawe ku ruhare
rw’urubyiruko rw’u Rwanda mu guharanira, kwimakaza no gusigasira umurage
w’ubunyarwanda.
Muri ibi biganiro, urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’u Rwanda rwa mbere y’abakoroni, maze rugaragarizwa ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwari bwemye, abanyarwanda babanye neza mu gihugu cyabo. Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James KABAREBE avuga ko kuri ubu kimwe mu bintu bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari amacakubiri no gutakaza ubunyarwanda naho ibindi byose ngo ntibyakunda.
Gen James KABAREBE yahishuriye urubyiruko, ko icyatumye ingabo za FPR Inkotanyi zitsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda ari uko zari zifite intego ngo naho ubundi harebwe amaboko muri icyo gihe ntibayarushaga ingabo za HABYARIMANA
Madam Monique NZANZABAGANWA umuyobozi wungirije wa Unity Club INTWARARUMURI, avuga ko mu ntangiriro ubwo abanyamuryango ba Unity Club batangiraga kwishyira hamwe bitari byoroshye. Gusa nk’ababyeyi bifuzaga kugira umurage mwiza w’ubumwe baraga ababyiruka, bituye imitwaro bari bikoreye bimakaza ubunyarwanda
Kuri ubu 58% by’Abanyarwanda ni urubyiruko rwavutse nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi. Uru rubyiruko rukeneye gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo. Urubyiruko rwahawe ibiganiro rushimangira ko gusobanukirwa amateka birufasha kumenya icyo rurwanira.
Ibi biganiro bigenewe urubyiruko, bigamije gutanga urubuga rwo gusobeka imbaraga n’ubumenyi hagati y’abakuru n’urubyiruko hagamijwe kurushaho gusobanukirwa umurage u Rwanda rwahitiyemo abato baruvuka. Ibi biganiro Unity Club Intwararumuri yateguye ifatanyije n’ishuri ryigisha ibya gisirikare riherereye i Nyakinama hamwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge; urubyiruko rwabihawe ku nsanganyamatsiko igira iti’’ UBUNYARWANDA, UMURAGE TUGOMBA GUHARANIRA, KWIMAKAZA NO GUSIGASIRA.
Inkuru ya Pio Mbarushimana
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru