AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

GEN. CHAMPION YASUYE ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MURI CAR

Yanditswe Mar, 19 2019 10:46 AM | 4,022 Views



General Pascal Champion, Umuyobozi mushya wa Police ihuriweho n’Ibihugu bibungabunga amahoro mu gihugu cya Central Africa yasuye abapolice b'u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bwa LONI, aho baherereye i Bangui; kuri iki Cyumweru.

Uru rugendo rwe ruri muri gahunda afite yo kugenzura no gusura abapolisi ayoboye bose, kugira ngo amenye imikorere yabo n’ubushobozi bafite ndetse no kugezwaho imbogamizi baba bafite muri ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Gen. Pascal Champion yatangiye imirimo mishya ku wa 12 Werurwe, asimbuye Gen. Roland Zamora, warangije manda ye muri Nyakanga umwaka ushize.

Ubwo yageraga ahari abapolisi b’u Rwanda, Gen. Champion yakiriwe na Assistant Commissioner of Police Damas Gatare wamusobanuriye imikorere yabo n’imbogamizi bahura nazo kuva bahagera, mu Kuboza umwaka ushize.

Gen. Champion nawe yabashimiye ubwitange bwabo, avuga ko ari ubwa mbere agiye gukorana nabo, ariko ko yishimira ko bakomeje kugaragaza umurava mu mikorere yabo, anabizeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bamugaragarije bijyanye n’aho baba n’ibikorwaremezo.

Kuri ubu abapolisi basaga 450 b’u Rwanda nibo bari muri iki gihugu; aho u Rwanda rwatangiye kubungabungayo amahoro kuva mu 2014.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #