AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

GASABO: HABONETSE IMIBIRI MISHYA 65

Yanditswe Apr, 15 2019 21:08 PM | 3,673 Views



Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi i Ruhanga; imibiri 65 yabonetse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gasabo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Ruhanga.

Bamwe mu babonye imibiri y'ababo bavuga ko bishimiye kubashyingura mu cyubahiro.

Mutabazi Augustin yagize ati ‘’Iyo mbonye duhawe amakuru tukabona abantu bacu tukabashyingura mu cyubahiro bitwubaka ku mutima tukaryama tugasinzira ubundi twararaga turota turi kumwe nabo.’’


Tuyisenge Marceline na we yagize ati ‘’Turimo kubabona bitinze ariko bikaturuhura imitima kuko uko tugenda tubashyingura mu cyubahiro niko imitima yacu irushaho gukomera no kwiyubaka, twahoraga aho bashyinguye tuvuga ngo aha n'aha ubwo haguye abantu reka tujyeyo twumve ko haba harimo uwacu.’’

N'ubwo ariko hari abagenda batanga amakuru y'aho abishwe mu gihe cya jenoside bari; abayirokotse baracyababazwa n'uko badaherwa amakuru rimwe kandi abayafite bahorana nabo.

Mutabazi Augustin agira ati "Ntibatwerekera rimwe kandi turi kumwe nabo, turasangira tujyana mu nama ariko iryo banga baracyaribitse ku mutima.’’

Minisitiri w'umuco na siporo Mme Nyirasafari Esperance yagaye abakomeje kwinangira gutanga amakuru y'aho abatutsi bishwe muri jenoside bari kandi bahazi.


yagize ati "Nyuma y'imyaka 25 birababaje kuba abantu batabasha kuvuga aho abantu batujugunyiye abacu, reka rero nongenre mbasabe ko bagerageza kugaragaza aho abacu bari kugirango tubashe kubashyingura mu cyubahiro.’’

Imibiri yashyinguwe muri uru rwibutso rwa jenoside rwa Ruhanga ; yiyongereye kuyindi isanzwe irushyinguyemo 36.704.


Ni inkuru ya Butare Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage