AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

First Lady Jeannette Kagame yifurije abana Noheli nziza n'umwaka mushya wa 2019

Yanditswe Dec, 09 2018 22:15 PM | 64,532 Views



Abana bakabakaba 200 baturutse hirya no hino mu gihugu, kuri iki cyumweru bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame wabifurije Noheri nziza n'umwaka mushya muhire wa 2019. Yagaragarije abo bana ko igihugu kibakunda kandi abasaba gutangira umwaka bafite gahunda mu buzima, bakorera ku ntego igihe cyose bafite icyo bifuza kugeraho.

Muri Village Urugwiro,ahari ibiro by’umukuru w’ igihugu abana baturutse mu turere twose tw’igihugu bakikije Madamu wa Perezida wa Repubulika bakata umutsima. Ni muri gahunda yo ngaruka mwaka yo kubifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheri n’ubunani. Muri ibi birori abana bafite hagati y’imyaka 7 na 12 bahawe umwanya wo kugaragaza impano zabo.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabwiye aba bana ko igihugu kibakunda kandi ko bagomba guharanira kugira ejo heza binyuze mu gukorera ku ntego bakagira umwete wo guharanira kugera kubyo bifuza. Yagize ati, "...Ubu rero dusoza ndagira ngo mbahe umukoro w'umwaka dusoza, nitumara kugera murugo n'abakuru kandi ni umukoro utureba twese dushake aho twandika intego cyangwa umuhigo nibura umwe tuzaharanira kugeraho buri kwezi, iki gihe nicyo abantu bafatira ingamba zo z'umwaka bagasuzuma uko bawusoje  bakanemeza nuko bazakora ukurikira. Iyi mihigo rero n'intego kandi muzabigeraho mufatanyije nabo mubana cyane ababyeyi banyu ndetse n'abavandimwe banyu."

Iyi gahunda  ngarukamwaka yo kwifuriza  abana iminsi mikuru myiza, yaranzwe n’imikino n’imyidugaduro. Abana batumiwe  bakomoka mu miryango itishoboye, bamwe bafite ubumuga, impfubyi, abana bafite impano zinyuranye ndetse n'abana bagiye batsindira hejuru mu manota  bakaba indashyikirwa mu mashuli yabo.Muri ubu buryo aba ban ababboneraho no gusabana n’abana b’abakozi n’abanyamuryango ba Unity Club na Imbuto Foundation,imiryango yombi madamu Jeannette Kagame abereye umuyobozi w’ikirenga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage