Yanditswe Feb, 08 2018 22:13 PM | 9,599 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika
Jeannette Kagame ari I Washington muri
leta zunze ubumwe z’Amerika aho kuri uyu kane yayoboye amasengesho yitwa National Prayer Break-Fast.
Aya masengesho ngaruka-mwaka ahurirwamo n’ibihumbi
by'abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu 100 byo hirya no hino ku isi.
Ashingiye ku magambo akubiye mu isengesho rya Mutagatifu St. Francois d'Assise, mu kuyobora iryo sengesho, Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yahamagariye abaryitabiriye bose... "Kurangwa no kuzana urukundo ahari urwango, Kugaragariza imbabazi abagize ibicumuro, kugaragaza ukuri aharangwa amakosa, ndetse no kugarurira icyizere ahabuze ibyiringiro."
Mu isengesho rye kandi yavuze ko kuri ubu abanyarwanda bashimira Nyagasani kuba yarerekeje urumuri rwe ku majoro y'icuraburindi, ndetse no kuyobora u Rwanda mu rugendo rurerure rw'amage rwanyuzemo harimo no gusenyuka mu myaka 24 ishize.
Ati kandi: "Turagushimira Nyagasani ko kuri ubu u Rwanda rwigeze gusenyuka, rukarangwamo amacakubiri mu mateka yarwo ateye agahinda, n'íntimba kurenza uko umuntu yabivuga, ariko kuri ubu akaba ari igihugu cy'urumuri n'itabaza ry'amahoro riri ahirengeye ku bakobwa n'abahungu bose bacyo."
Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z' Amerika Mukantabana Mathilde, yatangaje ko Perezida wa Amerika Donald Trump nawe yashimye uburyo ndetse n 'isengesho Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yakoresheje atangiza ayo masengesho ya National Prayer Breakfast.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru