AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

First Lady Jeannette Kagame arakangurira abantu kwandika ku mateka ya Jenoside

Yanditswe May, 27 2018 23:54 PM | 54,293 Views



Madame wa Perezida wa Repubulika asanga kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu buryo nyabwo ari imwe mu ntwaro ikomeye yo guhangana n'abayahakana bakanayapfobya. Ibi Madame Jeannette Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga urubuga rw'abanditsi n'abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi byabereye hano i Kigali.

Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame afunguye urubuga rw'ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi byitabiriwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, abashakashatsi, abarimu ndetse n'abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza, yashimye abashakashatsi n'abanditsi ku mateka nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi, ashimangira uruhare rwabo mu gusigasira ayo mateka ndetse n'umusanzu wabo mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri uru rubuga rw'ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, hagarutse cyane cyane kuri zimwe mu mpamvu hirya no hino ku isi hakigaragara abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. 

Dr. Bizimana Jean Damascène, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, yagaragaje impamvu za politiki, nka kimwe mu bituma bimwe mu bihugu bikingira ikibaba abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, gusa yerekana ko hari intambwe igenda iterwa mu gushyiraho amategeko ahana ibyo byaha.

Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG igaragaza ko ibiganiro nk'ibi bihuza abanditsi n'abashakashatsi bizakomeza gukorwa by'umwihariko mu mashuri makuru na za kaminuza mu rwego rwo gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka nyakuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi no kuyagira ayarwo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage