AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Finland yashyizeho uhagarariye inyungu zayo mu Rwanda

Yanditswe Jun, 01 2022 15:56 PM | 142,379 Views



Finland yatangaje ko gushyiraho uhagarariye inyungu zayo mu Rwanda, ari uburyo bwiza bwo kunoza imibanire n'imikoranire y’ibihugu byombi muri  diporomasi, ubucuruzi, ubumenyi bw'ikirere ubuzima n'uburezi ndetse n'ibindi bitandukanye.

Ibi byavugiwe mu muhango wo gushyiraho uhagarariye inyungu za Finland mu Rwanda no muri Finland, uyu akaba ari Patience Umutesi.

Yafuze ko yiteguye gufatanya n'u Rwanda nk'umunyarwanda ariko agahagararira neza Finland by'umwihariko mu gutuma icyo Finland imwifuzaho ndetse akubahiriza n'inshngano z'igihugu cye.

Ambasaderi wa Finland muri Tanzania, Riitta  Swan akaba ari nawe uzajya ukurikirana ibikorwa by'ibiro bishinzwe inyungu za Finland mu Rwanda yashimangiye ko gushyiraho ibikorwa by'ibiro bishinzwe inyungu za Finland ari ikintu kije gikenewe kuko u Rwanda na Finland ari ibihugu bibiri bishaka gufatanya mu bikorwa byinshi bishingiye ku mubano mwiza, ndentse no guharanira iterambere ry'abaturage ku mpande zombi.

Yagize ati "Dufite umubano mwiza kuva mu myaka 2 ishize twahise tugira ishyaka ryo gukorana n'u Rwanda mu rweg rwa diporomasi bituma Finland isura u Rwanda ndetse n'u Rwanda rusura igihugu cyacu, tuza gusanga hari ibikorwa byinshi by'ubucuruzi twakorana."

Avuga kandi ko abenshi mu baturage ba Finland babona u Rwanda nk'igihugu cyiza cyo gukoreramo mu bihugu biri mu Burasirazuba bwa Afurika, ikaba ariyo mpamvu hakozwe ibi mbere yo gutangirira ibikorwa byabo ahandi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize