Yanditswe Apr, 09 2019 07:10 AM | 6,188 Views
Madamu wa Prezida wa
Republika Jeannette Kagame avuga ko ubusitani bw'Urwibutso bwatangijwe ari
ugishyira mu bikorwa inshingano zo kurinda amateka y'igihugu by'umwihariko aya Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Ni ubusitani buhereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ahashyinguwe abazize Jenoside basaga ibihumbi 12 bahiciwe bavanwe muri ETO Kicukiro nyuma y'uko ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zibatereranye nyamara bari bazihungiyeho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana ashimangira ko ubu busitani buzatuma abantu bashobora kwibuka igihe cyose bigatanga ubutumwa ku Muryango Mpuzamahanga wateraranye Abatutsi bakorerwaga Jenoside mu 1994.
Ubu busitani buzaba bugizwe n'ibice bitandukanye birimo ahazashyirwa miliyoni irenga ishushanya abasaga miliyoni bazize genoside yakorewe Abatutsi: buzaba burimo kandi amashyamba, ibishanga, udusozi n'ibindi bigaragaza uko Jenoside yakozwe; nanone ariko abarokotse bakaba barafashijwe nabyo.
Prezida wa Ibuka Prof. Dusingizimemungu Jean de Dieu kimwe n'abarokotse bashimangira ko ubu busitani bufite icyo busobanuye ku bafite ababo bazize jenoside.
Madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame wabanje gutera bimwe mu biti bizaba bigize ubu busitani, yavuze ko hifujwe ko ubu busitani bwubakwa ahari amateka mabi ya Jenoside, akaba yabwiye abitabiriye umuhango wo gufungura ubu busitani ko iki ari ikimenyetso n'igihango cy'ubuzima ku banyarwanda.
Ubu busitani ni kimwe mu bimenyetso bihoraho byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Buri mu masangano y'inzibutso zitandukanye zifite amateka yihariye ya Jenoside nk'urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, urushyinguyemo abanyepolitiki rwa Rebero, urwa Gisozi n'inzibutso zo mu Bugesera zirimo urwa Ntarama na Nyamata.
Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru