Yanditswe Jun, 07 2021 16:32 PM | 35,980 Views
Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, kivuga
ko iyo ubuziranenge butitaweho bigira ingaruka zikomeye ku buzima, bityo
abaturage bakaba basabwa kwitwararika kuri ibi biribwa bitujuje ubuziranenge kuko
ari intandaro y’indwara zikomeye nka cancer na Diabete.
Ibi byagarutsweho kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ku kwita ku buziranenge bw’ibiribwa.
Mu masoko atandukanye ni hamwe muhagaragara ibirirwa by'ubwoko butandukanye, bamwe mu baturage bavuga baha agaciro ubuziranenge bwabyo mu gihe bagiye guhaha.
Uwitwa Habimana Onesphore yagize ati “Ifi iyo yamaze kwangirika iba imeze nk’uburozi, iyo uyiriye igutera mu nda. Ifi nziza iba itukura ku matwi, iyo atari nziza mu matwi haba harahindutse umukara.”
Musengimana Marceline we agira ati “Kugira ngo tubone isombe nziza turayironga tugashyiramo n’ibirungo byose bikenewe, kuyirya itatungajiwe neza, yatera ikibazo umuntu wayirya, bisaba kwitwararika isuku umuntu ayirinda imyanda irimo imicanga.”
Uwuzuyinema Frank ukora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto z’amoko anyuranye, avuga ko kwitwararika ubuziranenge bw’ibiribwa bitangira mu gihe cyo kubihinga.
Ati “Iyo ubonye imbuto nziza y’imboga n’imbuto, nicyo cya mbere gifasha mu gukurikirana umusaruro bizatanga, dutoranya neza imbuto tugashyiramo ifumbire y’umwimerere ituma igihingwa gikura neza, iyo cyeze umuntu akakigura akakirya, aba yizeye ko nta ngaruka ku buzima zaturuka ku ifumbire.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti muri Rwanda FDA Alexis Gisagara, avuga ko iyo ubuziranenge butitaweho bigira ingaruka zikomeye ku buzima.
Yagize ati “Ibiribwa bitujuje ubuziranenge bifite ingaruka ku muntu, hari indwara nka diabete, cancer n’izindi ndwara zitandura akenshi ziterwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge. Imibare ya Minisante igaragaza ko imibare y’abafite izo ndwara igenda izamuka. Icyo dusaba abantu ni ukureba ko ibyo bagiye kurya byujuje ubuziranenge.”
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ku kwita ku buziranenge bw’ibiribwa abantu bagirwa inama yo guhitamo ibiribwa byujuje ubuziranenge kugira ngo basigasire ubuzima bwabo.
Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko ku isi buri mwaka abantu barenga miliyoni 600 barwara indwara ziturutse ku byo baba bariye, mu gihe abagera ku bihumbi 420 bapfa buri mwaka bazize ibyo kurya bihumanye bariye, 40% byabo ni abana bafite munsi y'imyaka itanu.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru