Yanditswe Feb, 17 2020 18:29 PM | 6,259 Views
Ikigo gishinzwe ubugenzuzi
bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) gisobanura ko nta biribwa cyangwa ibinyobwa
bicuruzwa ku isoko ry’u Rwanda byanduye, kikizeza ko gikora ibishoboka byose
kugira ngo hatagira ibiribwa cg ibinyobwa byagira ingaruka ku buzima
bw’abaturage.
Ni mu gihe abaturage bagaragaza impungenge ko hari ibiribwa bicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Muri iki gihe, abantu batandukanye bakunze kugura ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa mu maduka yabugenewe azwi nka alimentations cyangwa supermarkets.
N’ubwo aya maduka afasha benshi, ariko hari abavuga ko rimwe na rimwe usanga ibigurirwamo biba byararengeje igihe ibintu batekereza ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababiriye cyangwa babinyoye bityo ngo inzego zibishinzwe zikwiye gukora ubugenzuzi buhoraho.
Bimwe mu bicururizwa muri bene aya maduka hari n’ibivugwa ko byanduye bitewe n’imiterere yabyo, igihe bimara bibitswe bigitegereje abaguzi.
Gusa abatanga serivisi za bene ubu bucuruzi bwa supermarkets basobanura ko ubuziranenge bw’ibyo kurya no kunywa byitabwaho cyane kugira ngo bibe bitagira ingaruka iyo ari yo yose ku baguzi babyo.
Nyirinkindi Emmanuel ukorera Vista Market ati “Ibintu byaciye mu kigo cy’ubuziranenge turabyakira ariko hari ibyangirika binafite ‘S Mark’ icyo gihe tubisubiza ababituranguje kugira ngo bitazateza ikibazo umukliya bikamugwa nabi bikatugarukira kandi tubibona.”
Ngarama Justine, Umuyobozi Mukuru wa Simba Super Market ati “Ibintu byose bikorerwa hano bigomba kuba bifite S Mark, kugira ngo uyibone ni uko hari standards uba wujuje, urasurwa byakwemezwa ukabishyira ku isoko bigacuruzwa. Abatekinisiye dufite bari trained, ubakuriye abifitiye diploma, Abanyarwanda basubize umutima mu gitereko.”
Hirya no hino ku mipaka hashyizwe abagenzura ibirebana n’ubuziranenge bw’ibyinjira mu gihugu, mu nganda no ku masoko na ho hari abakozi babishinzwe bagenzura niba ibicuruzwa bibwujuje.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo kigenzura ibiribwa n’imiti Dr Karangwa Charles ahumuriza abaturage ko nta byo kurya cyangwa kunywa byanduye biri ku isoko ry’u Rwanda kandi ngo ubugenzuzi buracyakomeje.
Usibye ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda bisuzumwa ubuziranenge, inganda z’imbere mu gihugu zikomeza kwiyongera na zo zirasuzumwa hagamijwe kureba niba zujuje ibisabwa.
Abaturage kimwe n’abacuruza ibiribwa bitandukanye bashimangira ko igihe ibiribwa byajya bigenzurwa inshuro nyinshi kandi ku buryo butunguranye ngo byatuma hatahurwa hakiri kare icyo ari cyo cyose cyagira ingaruka ku buzima bw’uwariye cyangwa uwanyoye ibyanduye cyangwa byarengeje igihe.
Jean Claude MUTUYEYEZU
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru